Kamonyi: Igisambo cyishwe gitwaye ibintu cyari kivuye kwiba i Kigali

Ntawugashira Hamisi bitaga Muzehe yarashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki 01/08/2012 ubwo yari acyuye ibyo yibye. Uyu mujura yari acumbitse mu mudugugu wa Nyagacaca, akagari ka Ruyenzi, umurenge wa Runda.

Uyu warashwe n’inzego z’umutekano agahita apfa yari atwaye mudasobwa zigendananwa ebyiri, ibyuma bifungura inzugi n’umuhoro, akaba yari abyibye mu murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge.

Polisi y’igihugu yari isanzwe ifite amakuru ko hari abajura basigaye biba mu mujyi wa Kigali bagataha mu nkengero za wo harimo no mu karere ka Kamonyi; nk’uko byantanjwe na Spt. Theos Badege, umuvugizi wa Polisi.

Uwo mujura yasanze abashinzwe umutekano batangatanze iyo nzu yari atashyemo, kuko ku bufatanye n’ubuyobozi, bari barabwiwe ko iyo nzu ishobora kuba icumbikiye abajura.

Icyo gikorwa kibabaje cyo kumurasa cyabaye ubwo yari ageze ku icumbi rya Hakuzimana, bamubajije ngo ibyo atwaye n’ibiki, ahita abangura umuhoro, ashaka kwiruka, umupolisi ahita amutanga aramurasa arapfa.

Ibikoresho Hamisi yafatanywe.
Ibikoresho Hamisi yafatanywe.

Barebye mu byangombwa bye, basanze ari umwe mu bajura bari basanzwe bashakishwa, bikaba bigaragara ko uwitwa Hakuzimana Emmanuel ashobora kuba ari we cyitso cye bafatanyije ubujura.

Badege arasaba abayobozi ko bajya bamenyesha inzego z’umutekano ahari abagizi ba nabi, bagahanwa hakiri kare. Yemeza ko abajura nta mwanya bagifite, bityo aragira inama abibukora kubireka bakiga imyuga ibateza imbere.

Ubuyobozi bw’akagari ka Ruyenzi Hamisi yari acumbitsemo bwari bwaramenye ko uwo Hakuzimana Emmanuel bita Matwi ari igisambo kuko yakodeshaga inzu ebyiri mu kagari kamwe ka Ruyenzi, hakaba hari n’ikindi gisambo giheruka gufatwa cyari cyamutanzeho amakuru.

Babimenyesheje inzego z’umutekano babereka amazu yose asanzwe atahamo, batangira kuneka ibikorwa bihakorerwa; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Ruyenzi, Rwandenze Epimaque.

Hitimana Jean Bosco, wari ucumbikiye Hakuzimana Emmanuel, avuga ko amaze ibyumweru bibiri atamubona, ariko na we akaba yari afite amakenga ku murimo uwo mupangayi we yakoraga, kuko ngo yamubwiraga ko ari umuzamu i Kigali kandi buri gihe akamubona atashye kuri moto. Kandi ngo agaterwa impungenge n’urujya n’uruza rw’abantu bamugenderera mu masaha y’ijoro.

Umuvugizi wa Polisi aragira abantu inama yo kwirinda kugura ibijurano.
Umuvugizi wa Polisi aragira abantu inama yo kwirinda kugura ibijurano.

Umuvugizi wa Polisi arasaba abantu guhahira ku masoko azwi kuko nka mudasobwa ari igikoresho gihenze. Yabisobanuye muri aya magambo “Ni byiza ko umuntu agurira ahantu hizewe, aho kugira ngo yizere ko agiye kugura n’umuntu icyuma kiguze miliyoni bakacyiguhera ibihumbi ijana. Bwacya bacyigufatana bakakwita umujura cyangwa bakacyikwaka ugahomba amafaranga yawe”.

Ibikorwa by’ubujura bitangiye kugaragara mu kagari ka Ruyenzi, aho gatangiriye kuba umujyi kuko abantu benshi bahimukira bitwaje gushaka akazi hakazamo n’abajura.

Umutekano waho ucungwa n’inkeragutabara zifatanya n’ingabo na polisi. Uruhare rw’umuturage ni ukumenyesha ubuyobozi umuntu waraye iwe abicishije mu ikaye y’umutekano itunzwe na buri rugo.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turashimira inzego z umutekano imbaraga zikoreshwa muguhashya abajura.natwe tubarinyuma,mukubaha amakuru

eliphaz yanditse ku itariki ya: 2-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka