Kamonyi: Ibiro by’akarere byatwaye hafi miliyari byatashywe

Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 08 Mutarama 2016 kimukiye mu nyubako nshya mu rwego rwo gukorera ahajyanye n’icyerecyezo no kurohereza abakagana kugera kuri serivise.

Nyuma y’imyaka icyenda, Akarere ka Kamonyi gakorera mu biro by’icyahoze ari komini Taba mu Murenge wa Rukoma, katashye ku mugaragaro inyubako nshya yubatse i Gihinga mu Murenge wa Gacurabwenge. Iyi nyubako ngo yatwaye miliyoni 992 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibiro by'Akarere ka Kamonyi bishya.
Ibiro by’Akarere ka Kamonyi bishya.

Umuyobozi w’ako karere, Rutsinga Jacques, yatangaje ko nubwo Itegeko rishyiraho ibyicaro by’uturere n’umujyi ryateganyaga ko Kamonyi igira icyiro mu Murenge wa Gacurabwenge, atari ko byari bimeze kuko kuva mu mwaka wa 2006 bakoreraga mu cyahoze ari Komini Taba mu Murenge wa Rukoma.

Ngo byatumaga kugera kuri serivisi zitangirwa ku karere bigora abaturage kuko hari ibutamoso abenshi bakahatakariza byinshi mu ngendo. Ahamya ko kubaka iyi nyubako nshya y’akarere, ari igisubizo ku bakozi no kubagana akarere.

Aragira ati “Ubu abasaba serivisi borohewe no kugera ku karere kuko Umurenge wa Gacurabwenge uri hagati, buri wese ashobora gutega imodoka ikamugeza aha, kandi n’abakozi bagorwaga no kugera i Rukoma ubu bazajya bunguka amafaranga agera ku bihumbi 30 bakoreshaga mu rugendo”.

Aha Minisitiri Amb. Gatete Claver yabifunguraga ku mugaragaro.
Aha Minisitiri Amb. Gatete Claver yabifunguraga ku mugaragaro.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete, wari umushyitsi mukuru, yashimye ko iyo nyubako ijyanye n’icyerecyezo 2050 u Rwanda rwerekezamo.

Ati “Mu nama y’umushyikirano Perezida wa Repubulika yavuze ko tugiye gutangira indi viziyo ari yo ‘vision 2050’, iyi rero ni yo viziyo”.

Ku bwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, ngo iyi ntara ifite uturere twinshi twakoreraga mu nyubako zidatunganye.

Avuga ko hari tune twakoreraga mu byahoze ari komini, tubiri mu byahoze ari superefegitura, n’utundi tubiri mu byahoze ari Perefegitura. Ati “Dukurikije aho imikorere n’icyerecyezo bigeze, byari bikwiye ko bihinduka”.

Nubwo hari abaturage bavuga ko bafite amatsiko yo kwinjira muri iyi nyubako, bahamya ko bishimiye ko ibiro by’akarere byegerejwe umuhanda wa Kaburimbo, kuko kujya gushaka serivisi i Rukoma byabagoraga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UBWO MUSHUBIJE INYUMA RUKOMA NGO MUREGERA ZA KABURIMBO KOKO MUZABYICUZA

RIBERAKURORA JOHN yanditse ku itariki ya: 13-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka