Kamonyi: Ibikorwa by’ingabo muri “Army week”, ngo bizafasha ubuyobozi kugera ku mihigo
Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi bwemeza ko ibikorwa by’ingabo muri “Army week”, bizafasha ako karere kugera ku mihigo. Ubwo hatangizwaga army week tariki 14/06/2014 hakozwe umuyoboro w’amazi uva kuri Paruwasi ya Kamonyi werekeza ku isanteri ya Nturo no ku Ijuru rya Kamonyi, aha hakaba hakenewe amazi kuko bavoma mu mibande.
Ingabo zikorera mu karere ka Kamonyi, zifatanyije na Polisi, abayobozi ndetse n’abaturage, bacukuye mu murenge wa Gacurabwenge, akagari ka Nkingo, umuyoboro wahawe agaciro kari hagati y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya Miliyoni n’ibihumbi 200 na Miliyoni n’ibihumbi 500.
Nk’uko umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’Iterambere Uwineza Claudine abitangaza, ngo igikorwa nk’iki cyashimishije abaturage kandi no ku ruhande rw’ubuyobozi cyabafashije kwesa imihigo.

Ngo kugeza amazi meza ku baturage biri mu nshingano z’ubuyobozi, kandi hari n’ibindi bikorwa ingabo zizunganiramo ubuyobozi, nko gukora imihanda, kubakira abatishoboye, gufasha incike no kubaka amashuri.
Ukuriye Ingabo mu karere ka Kamonyi, Cpt Mugunga Moses, atangaza ko ibikorwa cya Army week bihoraho bikaba byarashyiriweho gufasha abaturage mu bikorwa bitandukanye byo kubaka igihugu kandi bigakorerwa mu gihugu hose.
Ngo ubu bufatanye bw’inzego zitandukanye bufasha kumva kimwe gahunda za Leta no gusabana, ku bw’iyo mpamvu akaba asaba abaturage gutanga amakuru ku bibazo bishobora kubangamira umutekano, kugira ngo bikumirwe hakiri kare.

Aha mu murenge wa Gacurabwenge, aravuga ku kibazo cy’ubujura bukorerwa imodoka zipakira imitwaro zerekeza mu Ntara y’amajyepfo no mu bihugu bituranye n’u Rwanda; zigera ahitwa Gihinga abantu bakazipakurura babihisha mu ngo zituye hafi aho.
Aributsa abaturage ko ababikora ari abana ba bo cyangwa abaturanyi ba bo. Arabasaba kutabahishira kuko bahesha isura mbi aho batuye, muri rusange.
Ubufatanye mu kubungabunga umutekano kandi bwasabwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi, wasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano, kuko usanga ababifata, bakora ibikorwa bibangamye nko gufata abana ku ngufu n’ubujura. Yabasabye kandi gukumira abantu bava hanze baje guhungabanya umutekano w’igihugu.
Icyumweru cya Army week kizakomereza mu mirenge yose igize akarere hakorwa ibikorwa bitanduakanye birimo gukora imihanda, kubakira abatishoboye, gufasha incike no kubaka amashuri, ngo ibi bikorwa bikazakorwa kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2014.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ku bufatanye wacu n’ingabi dushobora kwigeza kur byinshi nyuma yo guhangana n’ikibazi cy’umutekano muke wari warize akaraha kajyahe
ariko rero abayobozi basanzwe ntibitware ubukorana bushake bwi ingabo ngo birare, kuko aho RDF yageze bahava igikorwa biyemeje bakigezeho, ugsanga yamihigo yabayobozi basize yose bayibashyiriye mubikorwa , ugasanga abayobozi baragiye bararyamye hari byinshi byo gukora, gusa hagataho turashima ingabo zacu zidahwemera kutugezaho ibyiza byose bigenewe bikwiye abanyarwanda! vive RDF
erega mu Rwanda ingabo nibamwe mu nzego zikora neza byagera muri Army week bikaba akarusho ubona ukuntu baba bagwije urugwiro nabaturage? bakomereze aho kuba tubafite bidutera gutekana.