Kamonyi: Hari abasore batinya gushaka abagore kubera ingero mbi babona mu ngo
Ibibazo by’amakimbirane akunze kugaragara muri zimwe mu ngo z’abagabo n’abagore bashakanye, ngo bituma hari abasore batinya kuzana abagore, kuko bakeka ko ingo zabo nazo zishobora guhura n’ibyo bibazo.
Bamwe mu basore bafite hagati y’imyaka 30 na 35 bo mu karere ka Kamonyi, batangaza ko ubuhamya bumva mu bababanjirije gushaka, bubaca intege bakaba baretse kurongora ngo birinde imihangayiko hakiri kare.
Ibi babivuga bahereye ku makimbirane n’ubwicanyi bumva hirya no hino mu miryango, akenshi igizwe n’abagabo n’abagore bakiri bato.
Hakizimana Rongin, ati “Ujya kumva ngo umugabo yishe umugore bamaranye umwaka cyangwa ibiri babana. Icyo gihe wibaza niba barashakanye bakundanye, ukaba wakeka ko hari uwihambiriyeho undi. Iyo bakubwiye ko bakundanaga rero ugira amakenga ko nawa uwo mwakundana yazaguhinduka.”

Uyu musore w’imyaka 31 avuga ko agifite imyaka 25 yumvaga azagera kuri 30 yarazanye umugore, ariko ngo ibyo abona bimuca intege. Ati “Reba rero namuzanye akambera akumiro kandi ari njye wamwihamagariye!”
Ngo azashyira azane umugore, ariko arategereje ngo arebe ko imico mibi iri mu ngo z’ubu yahinduka, kuko acyeka ko iterambere ryazanye amafilime abereka imico yo hanze, ndetse n’uburenganzira bamwe bumva nabi ngo ari byo bibitera.
Agira ati “Buriya nibabimenyera bazabona ntacyo bimaze bagarukire umuco gakondo w’Abanyarwanda.”
Undi musore w’imyaka 33 yabwiye Kigali Today ko benshi mu rungano rwe bitwaza ubukene ko ari bwo ntandaro yo kudashaka ariko ngo ubyitegereje neza asanga bifitanye isano no gutinya ko umugore yagera mu rugo yasanga nta mitungo ufite agatangira kuguterera hejuru no kuguca inyuma. Ati “Ubwo rero uhitamo kumwihorera kuko abagore b’ubu ntibacyihangana.”
Ku ruhande rw’abakobwa ariko bo batangaza ko ibibera mu ngo z’abashakanye bitababuza gushaka kuko buri wese yubaka ukwe. Umulisa Carine aragira ati “Iby’amakimbirane numva mu bashakanye ntibyambuza gushaka. Nonese iyo ugumye iwanyu ko ushyamirana na basaza bawe? Ibyiza ntiwajya mu rugo rwa we, wenda rukakunanira ariko uri iwawe?”
Abakobwa ngo kuko bategereza kurambagizwa, ntibakwiyemeza kwanga gushaka cyangwa kubyihutira, kuko kuri bo ishema ryabo ngo ni ukwereka ababyeyi ibirori n’abuzukuru. Ngo ubwo rero ntibatinya gushaka, ni uko ahubwo ngo umuco utabemerera kwihamagarira abasore.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Njye mbona biterwa nubusambanyi
REKA GUSHAKA NIBIBAZO GUSA ARIKO NYINE NIKO UMUCO UTEYE MURWACU
erega na Bible irabivuga ko gushaka ari byiza ariko bikaba byiza cyane ubiretse....buri wese rero yakwihitiramo ikimubereye kiza, abakobwabo icyo bapfa ni ikirori ibindi ubareke