Kamonyi: Gusuzugura imwe mu mirimo bidindiza iterambere ry’urubyiruko

Kuri uyu wa 22 Kamena 2015, bizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiriko, bamwe mu rubyiruko mu Karere ka Kamonyi bavuze ko gusuzugura imwe mu mirimo basanga bidindiza iterambere.

Muri ibyo birori byari bifite insanganyamatsiko igira iti “Twahisemo kuba umusingi w’iterambere”, hagaragajwe ikibazo cy’ubushomeri nk’imbogamizi ku iterambere ry’urubyiruko.

Mu Karere ka Kamonyi bizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Urubyiruko.
Mu Karere ka Kamonyi bizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko.

Cyakora hari urubyiruko rusanga impamvu itera ubushomeri mu rubyiruko ari uko hari abasuzugura imirimo bakifuza kugera ku ntera badafitiye ubushobozi kandi hari ibyo bashoboye.

Uwitwa Fidele wo mu Murenge wa Gacurabwenge yagize ati “Abize basuzugura akazi, abatarize na bo nta bumenyi bw’ibanze bafite bwo gukoresha amaboko yabo kugira ngo bagire icyo bageraho.”

Akomeza asaba abakuriye urubyiruko kuruhugura bakarufasha gukoresha ubwenge rufite rugakora ibijyanye n’ubushobozi bwarwo. Ariko akagaragaza ko hari n’abasanganywe ubunebwe “niba umwana agize imyaka 15, atarigeze agira icyo akorera ababyeyi be, ntuzamutegeho gukora agize imyaka 18! Ibyo bigaruka ku babyeyi be”.

Kugira ngo urubyiruko rube umusingi w’iterambere rurasabwa kutagira akazi rusuzugura. Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe ubukungu, Uwineza Claudine, agira ati “Ntukigire utishoboye kuko uko uri kose, hari icyo wakora kikaguteza imbere.”

Arahamagarira urubyiruko gutera intambwe bagahera ku mushinga usaba igishoro gito, uko ugenda wunguka bakongera imishinga; bakazagera kuri menshi baramenye agaciro k’amafaranga. Avuga ko hari ubuhamya bw’abahereye ku bucuruzi bw’amakarita ya terefoni, ubunyobwa, amandazi, ariko kuri ubu bakaba bageze ku ntera ishimishije.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Claudine Uwineza, asaba urubyiruko kudasuzugura igishoro.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Claudine Uwineza, asaba urubyiruko kudasuzugura igishoro.

Mu gihe uyu muyobozi aruhamagarira guhanga imirimo itari ubuhinzi, Niyongabire Pacifique, umwe mu batangiye kwiga gutunganya umusatsi ku kigo cy’urubyiruko cya Kamonyi, aratangaza ko yiteguye kuzifashisha ubumenyi azahakura akihangira umurimo.

Uretse gufashwa kwiga imyuga, imishinga yo ruhoherejwe guhabwa inguzanyo mu bigo by’imari no mu mabanki, bahabwa inkunga n’ingwate n’ikigega cya BDF.

Umuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Kamonyi, Harerimana Prosper, akaba ahamagarira urubyiruko kwegera abajyanama b’imishinga (BDA) bari muri buri murenge bakabafasha kunoza imishinga yabo.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abayobozi ba kamonyi bazasobanurire abaturage uburyo ibyangombwa byo kubaka inzu uko bitangwa n’igihe bimara,kuko abaturage baheze murungabangabo
gusa namwe abanyamakuru muzagereyo mwibarize abaturage muzasanga ruswa ivuza ubuhuha mu kwaka ibyo byangombwa
hari abo nabajije impamvu batubatse bafite ikibanza n’amatafari:baransubiza bati ibyangombwa byarabuze udafite amafaranga ngo uyatange ntibyaboneka vuba,bati ntituzi igihe bitwara ngo biboneke>
Muzagereyo mubabarize

Emmy yanditse ku itariki ya: 23-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka