Kamonyi: Guhuzagurika mu rukundo, imitungo n’iterambere bituma habaho ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Ikibazo cyo kubura amikoro cyangwa kugira imitungo myinshi, bigaragazwa n’imboni zo kurwanya ihohoterwa mu karere ka Kamonyi, nk’imwe mu mpamvu ituma abashakanye bashyamirana.
Izo mboni zikorana n’umuryango w’abagabo baharanira iterambere ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (RWAMREC), zigaragaza ko kuri ubu hariho bamwe mu bashakanye bakennye bamara gukira bagatangira gushyamirana, cyangwa se abagabo basubiye inyuma mu mikoro bikabaviramo kutumvikana n’abagore ba bo.
Pasiteri Ndatimana Bonke wo mu itorero ADEPR, ahamya ko imibanire igaragara kuri ubu abona idashingiye ku rukundo ahubwo ireba inyungu. Ngo ikibazo kinini kiri ku bagore, kuko hari ababona abagabo babo bakennye bakabakumira ku mutungo, ahubwo bo baba bafite amafaranga bakumva ko nta burenganzira abagabo bayafiteho.
Ngo “usanga amafaranga y’umugabo, umugore ayafata nk’ayo umuryango wose. Ariko umugore we akumva ko amafaranga ye agomba kuyakoresha uko ashatse. Uretse ayo akoresha mu rugo asigaye akayakoresha mu kwiyitaho no kuyaha bene wa bo”.
Akomeza avuga ko iyo umugore yagaragaje kwikubira, bituma umugabo na we ashobora kwirengagiza gushaka ibitunga urugo maze agasiganya umugore mu kwita ku bana. Buri wese agashaka gucunga umutungo ukwe. Ibibazo nk’ibyo ngo biterwa n’uko mbere yo gushakana baba nta rukundo bigeze bagirana, ahubwo buri wese akaba yarireberaga inyungu azakura ku wo bagiye kubana.

Mukamurangwa Gloria, Imboni yo kurwanya ihohoterwa mu murenge wa Ngamba, abona ikibazo ari urukundo rwabuze mu bashakanye. Ngo imikoreshereze y’amafaranga ku bagore no ku bagabo, iratandukanye kuko hari igihe umugabo aba ashaka kugura agacupa (inzoga), naho umugore ntayamuhe, ahubwo agashaka kuyakoresha ibikorwa by’iterambere.
Avuga ko hari abagabo babona abagore babimye uburenganzira ku mafaranga ya bo maze bagahitamo kwigira ba “ntibindeba”, ahubwo nabo bagahitamo gusesagura ibyo babashije kwibonera aho gufatanya n’abagore mu guteza imbere umuryango.
Mu nshingano z’imboni harimo gusura imiryango ifitanye amakimbirane, bakabasobanurira ko bakwiye gutahiriza umugozi umwe kuko baba barasezeranye kandi barabaye umwe, bakabasaba guharanira ko imitungo ya bombi bafatanya kuyicunga mu buryo ibagirira akamaro.
Mu myaka isaga itatu RWAMREC ikorana n’imiryango itandukanye mu karere ka Kamonyi ngo basanga ikibazo cyo gufata ibyemezo mu micungire y’umutungo w’abashakanye kikiri imbogamizi, kuko abagabo bakomeza kugaragaza ko ari bo bagomba kugira ijambo ku mitungo bakirengagiza ko abo bashakanye bayifiteho uruhare, nk’uko Butera Claude, umukozi wa RWAMREC abitangaza.
Intego y’uyu muryango akaba ari uguhindura imyumvire ishingiye ku muco; ituma habaho ibitekerezo bishobora gukandamiza umwe mu bashakanye. Ngo bombi bahamagarirwa gufatanya kubaka iterambere ry’ingo za bo.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|