Kamonyi: Bishimiye ko Ibiro by’Akarere bigiye kwimurirwa kuri kaburimbo
Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Kamonyi imaze igihe kirenga umwaka yubakwa i Gihinga mu Murenge wa Gacurabwenge, igiye kuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari ngo ishobora kuzatangirwa gukorerwamo mu mpera za Gicurasi 2015.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kamonye ndetse n’abakagana bakaba bavuga ko bishimiye ko iyi nyubako nshya nitangira gukorerwamo bazajya babona serivisi hafi kuko ngo aho kari kubatse mu Murenge wa Rukoma hasaga n’aho ari ibutamoso kuri benshi.

Mu gihe abantu batari bake bibazaga impamvu akarere ka Kamonyi gaherereye mu murenge wa Rukoma, aho kuba kuri Santeri ya Kamonyi ahitwa ku Masuka, mu mpera za Gicurasi 2015, ibiro bishya biri kubakwa i Gihinga mu Murenge wa Gacurabwenge ngo biraba byuzuye bahite batangira kuyikoreramo.
Eng Nsengiyumva Moise, Umukozi ushinzwe ibikorwa by’Iterambere mu Karere ka Kamonyi, avuga ko kuri ubu ibikorwa byari biteganyijje kubakwamo byose byarangiye, hakaba harimo gukosorwa udukosa duke twagiye tugaragara. Ngo hatagize igihinduka ikaba izarangira neza tariki 15 Gicurasi 2015.
Ngo miliyoni magana cyenda na mirongo icyenda n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (992,000,000 RWF) ni zo zayitanzweho, ibindi bikorwa nko gukora imbuga no kubaka uruzitiro ngo bikaba bizubakwa nyuma y’uko gatangiye gukorerwamo.
Bamwe mu batuye muri Kamonyi ndetse n’abandi bakenera serivisi ku biro by’akarere, bavuga ko babangamirwa no kujya mu Murenge wa Rukoma aho ibiro by’akarere, kuri ubu, bikorera kuko ngo ari kure y’umuhanda munini wa kaburimbo kandi kuhagera bikaba bibatwara amafaranga y’urugendo menshi.
Ndahimana Pascal, umuturage wo mu Murenge wa Gacurabwenge, ahamya ko aho ibiro bishya by’akarere biri kubakwa habereye buri muturage aho yaturuka hose kuko ari ku muhanda wa Kaburimbo. Ngo bitandukanye n’aho ibiro bisanzwe biri mu murenge wa Rukoma.
Atanga urugero rw’umuturage uva mu Murenge wa Mugina agana ku karere, utega inshuro eshatu ngo abashe kugera i Rukoma yagize ati “Byibuze kuza i Gihinga azajya atega kabiri”.
Abatuye mu Kagari ka Gihinga hafi y’iyi nyubako, bishimira ko yatumye agace batuyemo karushaho gutera imbere, aho bavuga ko guturana n’ibiro by’akarere byatumye abahagura ibibanza byo guturamo byiyongera.
Abahakorera ubucuruzi butandukanye na bo ngo bariyongereye bitewe n’uko bamwe mu bakozi b’akarere n’abandi bakora mu nzego za Leta batangiye kuza kuhatura.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
NGAHO RERO RUTSINGA NATERERE AMASO HAKURYA AHO KU MUSOZI W’ IJURU RYA KAMONYI AHAHOZE HATUYE UMWAMI YUHI III MAZIMPAKA (NAWE YARI ATUYE MURI ETAGE Y’ IBITI AHAYINGA MU 1680)MAZE AHUBAKE ETAGE (HOTEL) IJYANYE N’ UMUCO N’ AMATEKA, MUREBE KO ABESAMIHIGO TUTABA ABESAMIHIGO KOKO!!!!
Ni byiza kuba akarere kacu kagiye kuri kaburimbo .natwe twari tugaturiye biradushimishe ariko icyo twabasaga mwibuka ko hari utugari tumwe tukibura ibikorwa remezo nka gishyeshye ndetse n’imirenge. Murakoze imihigo irakomeje.
rusinga arakoze cyane ,mgaho nakurikizeho umuhanda wa RUYENZI GIHARA na amazi bayaduhe bitarenze mukwa6 nkuko yabitwijeje urebe ngo kamonyi ko harakandi karere kazayicaho, araba abaye umuntu wumugabo cyane
ubuyobozi bwegere abaturage bubafashe gukemura byinshi bahura nabyo
nukuri rwose akarere kari kubatse kure kuburyo byari imbogamizi ku baturage ndetse na service zatangwaga wabonaga harimo ubukererwe kuko abakozi benshi wasangaga baturuka kure bityo bakagera ku kazi bigoranye. icyakora icyo navuga ni uko kuba kagiye igihinga bizatuma iterambere rizamuka kuk abantu bazishimira kuba n gukorera ha yibikorwa remezo bisobanutse.
iki ni gikorwa remezo gikomeye cyane mu karere ka kamonyi
Bande bishimiye ko ibiro by’Akarere bigiye kwimukira hafi ya Kaburimbo? Keretse wenda abaturage bahaturiye kujya I Rukoma byagoraga. Naho sinemeranya n’umutwe w’iyi nkuru ku muturage w’i Remera rukoma. Wenda abanezerewe cyane ni abakozi b’Akarere bagiye kujya bitahira I Kigali buri munsi. Mureke mbabwire, Ntimwabonaga ko Kamonyi yazaga mu Turere twa mbere mu mihigo, ubu igiye kujya irwanira umwanya na Rwamagana. None se burya ugirango Rwamagana niuko abakozi bayo batazi akazi? Oya da ahubwo ni uko batuye hafi y’ I Kigali! Hahahaha