Kamonyi: Begerewe ubuyobozi none basigaye bagira uruhare mu bibakorerwa

Bamwe mu baturage b’akarere ka Kamonyi bahamya ko gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, yahinduye uburyo bw’imiyoborere nabo ikabafasha guhumuka bakagira uruhare mu gutanga ibitekerezo ku bikorwa bibakorerwa.

Bavuga uburyo babona ubuyobozi bw’u Rwanda mbere na nyuma ya politiki yo kwegereza ubuyobozi abaturage bitandukanye cyane, kuko mbere baturwagaho ibikorwa bigatuma batabikora neza.

Mu buyobozi bwegerejwe abaturage bagira uruhare mu kubungabunga ibikorwa remezo.
Mu buyobozi bwegerejwe abaturage bagira uruhare mu kubungabunga ibikorwa remezo.

Kubwimana Potien utuye w’umudugudu wa Mbari, akagari ka Karengera, umurenge wa Musambira; atangaza ko mu gihe cyashize, mbere y’umwaka wa 2000, ibyemezo bya Leta byaturwaga kubaturage batabigizemo uruhare.

Avuga ko bitandukanye n’uko bikorwa kuri ubu kuko abayobozi mbere yo kugira icyemezo bafata ku bigiye gukorerwa abaturage babanza guteranira mu nama rusange, bakagira icyo bakivugaho, abayobozi bakabona kugifatira umwanzuro kandi bakagishyira mu bikorwa nyuma yo kongera kubimenyesha abaturage.

Kubwimana akomeza avuga ko gutanga umwanya ku baturage wo kugaragaza ibitekerezo bya bo, ngo byarabahumuye.

Guverineri w'intara y'Amajyepfo Alphonse Munyantwali mu nama n'abayobozi b'inzego z'ibanze.
Guverineri w’intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwali mu nama n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Agira ati “Byahinduye ikintu kinini kuburyo ubona umuturage adatinya kubwira umuyobozi igitekerezo abona gifite inyungu rusange, kandi n’abayobozi bakabona ko abaturage basigaye bafite ibitekerezo bizima.

Bitandukanye na mbere aho abaturage batinyaga abayobozi bitwaraga nk’abategetsi bakanga abaturage.”

Mu bikorwa ubuyobozi bwegerejwe abaturage bukeneremo ibitekerezo by’abaturage ni nko mu kubaka ibikorwa remezo. Ibi nabyo abaturage bemeza ko kuba byubakwa babanje kubigishwamo inama, bagira uruhare rwo kubibungabunga.

Mu mudugudu wa Kamayanja, akagari ka Karengera, mu murenge wa Musambira, hubatswe iriba rusange, abaturage baguriraho amazi. U

mushinga wo kuryubaka wakozwe n’ubuyobozi mu rwego rwo gusubiza ikibazo cyo kutagira amazi cyatakwaga n’abatuye imidugudu irituriye. Kuba abaturage ari bo bagize uruhare mu kugena aho iri riba ryubakwa, bagira uruhare mu kuryitaho no kurikoresha.

Ndatimana Jean Pierre, umwe mu batuye umudugudu wa Kamayanja, aragira, ati “Mbere wasangaga iriba nk’iri abaturage bataryitaho bakiba ibikoresho, ariko ubu kuko barishyizeho turishaka, twashyizeho komite yo kuricunga ku buryo nta gikoresho gishobora kononekara. N’iyo rigize ikibazo barikoresha batagombye gutabaza ubuyobozi.”

Mu nama yagiranye n’abayobozi b’akarere ka Kamonyi kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rw’akarere, tariki 10 Kanam 2015, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwari yababwiye ko kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi bituma abaturage bakura.

Ati “Abaturage barakura bagakomera, inzego z’ibanze zibaho kandi zigakomera zikagira uruhare bigahura n’umuco wacu wo kwishakamo ibisubizo.”

Ibi bitandukanye na mbere aho buri gikorwa cyose cyabaga gikenewe, abayobozi b’inzego zibanze bategerezaga minisiteri ko ibifataho ibyemezo mu cyo bitaga “Leta mubyeyi.”

Ikindi abaturage bashimira kuba ubuyobozi bwarabegerejwe, ni uko serivisi bakeneye bazibonera ku rwego rubegereye, aho bavuga ko ibyinshi bakenera babikura ku mirenge. Ibi ngo byabaye igisubizo ku kibazo cy’igihe n’amafaranga byagendaga bajya gushaka serivisi kuri Komini cyangwa kuri Perefegitura.

Kubwimana aratanga urugero rw’ukuntu kubona servisi z’umwanditsi w’impapuro mpamo (notaire) byagoraga umuturage . Ngo hari igihe wakeneraga iyo serivisi ukabwirwa ko notaire yakoreye kuri Komini Runda wahagera, ugasanga yagiye kuri Komini Taba; ugahera mu nzira.

Mu Rwanda Gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage yatangiye mu mwaka wa 2000, ubwo amwe amakomini yahurizwaga mu turere, Perefegitura zikomeza kuba 9 n’umujyi wa Kigali.

Mu 2006, uturere twongeye guhuzwa dusigara ari 30 n’Intara eneye n’umujyi wa Kigali. Kuva muri 2011, servisi zitangwa n’ubuyobozi zatangiye kwegerezwa abaturage.

Nubwo abaturage bashima intambwe imaze guterwa mu kwegerezwa ubuyobozi n’ubushobozi, barifuza ko abayobora urwego rw’akagari n’ urw’umudugudu bakongererwa ubushobozi, kuko ngo harimo abakigaragaza imiyoborere nk’iyo mu bihe byatambutse.

Minani Francois wo mu mudugudu wa Rubanga, akagari ka Karengera, ati “Mu midugudu haracyarimo bake bagikora nka babandi ba kera. Bakwiye amahugurwa ku miyoborere mishya.”

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka