Kamonyi: Bamwe mu bubaka ibiro by’akarere bahagaritse imirimo basaba kwishyurwa
Abakozi 40 bakora mu mirimo y’ubwubatsi bw’ibiro bishya by’akarere ka Kamonyi birimo kubakwa i Gihinga mu murenge wa Gacurabwenge, mu gitondo cya tariki 19/11/2014 bakoze igisa n’imyigaragambyo basaba kwishyurwa amafaranga bamaze gukorera.
Aba bakozi bakorera umugabo witwa Kalima Vincent wahawe igice cy’isoko (sous traitance) mu kubaka ibiro bishya by’akarere ka Kamonyi; bavuga ko bahagaritse akazi kubera ko bamaze kurenza igihe bagombaga guhemberwa kandi ababakoresha bakaba ntacyo bababwira.
Ngo ubundi bagomba kwishyurwa mu minsi 15, none bamaze iminsi 35 badahembwa. Ibyo ngo bibangamira iterambere ry’imibereho yabo kuko bamwe muri bo bacumbitse hafi y’akazi bakaba barasize imiryango ya bo, nayo ikeneye kwitabwaho.
Abo bakozi bagizwe n’abafundi n’abayede bafitiwe ibirarane by’iminsi itandukanye ku buryo bitoroshye kumenya amafaranga yose hamwe bishyuza uko angana, ariko umufundi akorera 4000Rwf naho umuyede agakorera 1500Rwf.
Ariko basobanura ko kwanga gukora atari ugukora imyigaragambyo, ahubwo ari ukubaza niba bazashyira bakishyurwa cyangwa niba bazamburwa. Umwe muri bo aragira ati “oya ntabwo ari ukwigaragambya. Iyo tuza kwigaragambya twari kurwana ahubwo turi kwishyuza”.

Aba bakozi baratunga agatoki Sosiyeti Good supply Ltd yatsindiye isoko ryo kubaka, bavuga ko ariyo yanga guhemba uyu mugabo ubakoresha ngo nawe abahe amafaranga ya bo.
Kalima Vincent wemera ko yatinze kwishyura abakozi ariko ntahuze n’abo iminsi imaze kurengaho, atangaza bishyura abakozi bakurikije igihe amafranga yasohokeye. Aba bakozi rero ngo babuze kwihangana ngo bategereze.
Ubuyobozi bwa Good Supply Ltd buhagarariwe na Bwiruka Valens, bwo butangaza ko bitashoboka ko abakozi babona amafaranga uko iminsi 15 ishize kuko kubona amafaranga ari ibintu bitoroshye. Ngo bagomba gufata imyenda cyangwa bagakoresha n’amafaranga bakura mu yandi masoko.
Hagati aho ariko Kalima yemereye abakozi ko bitarenze iki cyumweru kizarangira tariki 23, bazaba babonye amafaranga ya bo kandi abasaba gukomeza gukora.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|