Kamonyi: Amazu 119 yangijwe n’imvura yaguye mu cyumweru gishize
Imvura irimo inkubi y’umuyaga yaguye tariki 19/10/2012, yasize isenye amazu 119 mu mirenge itandukanye igize akarere ka Kamonyi. Benshi mu bahuye n’ibyo biza bakeneye gufashwa gusana, bakaba hari n’abakeneye gucumbikirwa.
Mu kagari ka Sheri mu murenge wa Rugarika, bamwe mu basenyewe n’umuyaga batangiye gusana, ariko bafite impungenge ko n’ubundi umuyaga niwongera kuza uzongera ugatwara amabati kuko atari ubwa mbere bari basenyewe n’imvura irimo umuyaga. Ngo no mu itumba ryo mu kwa 4/2012, ayo mazu yabo yari yasenyutse.
NK’uko abo basenyewe n’umuyaga bakomeza babivuga, ngo muri iki gihe umuyaga usigaye uza ari mwinshi ku buryo hakwiye gushakwa ingamba zo gukumira ibi biza.
Mu murenge wa Rugarika, uwo muyaga wasenye inzu zo guturamo 12, ibyumba by’amashuri bibiri byo ku Rwunge rw’amashuri rwa Sheri ndetse n’ishuri ry’incuke rya Kigese.
Mu karere hose hamaze kubarurwa amazu 119 mu mirenge yose, harimo ayo guturamo, ay’ubucuruzi, insengero z’Itorero Presibiteriyene i Rukoma na Nyamiyaga, ndetse n’ivuriro rya Nyarubaka.
Mu mirenge ya Musambira na Rukoma ho uwo muyaga wangije n’insinga z’amashanyarazi.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|