Kamonyi: Abazahabwa inkunga y’ingoboka ntibishimiye uburyo bushya izakoreshwa
Ubwo basobanuriraga imikoreshereze y’inkunga y’ingoboka, izahabwa abatishoboye 239 bo mu murenge wa Gacurabwenge, bamwe muri bo bagaragaje ko batishimiye ko hakorwamo imishinga ikorewe hamwe ibateza imbere, kuko ngo badafite imbaraga zo kugenzura ibyo bikorwa izaba yashowemo.
Inkunga y’ingoboka aba baturage bazajya bayihabwa muri Gahunda y’Iterambere ry’umurenge (VUP). Buri wese akazajya ahabwa amafaranga 7500 ku kwezi, yiyongera bitewe n’umubare w’abantu buri wese atunze mu rugo rwe.
Nk’uko babitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacurabwenge, Marthe Umugiraneza, ngo ayo mafaranga ntibazajya bayahabwa yose. Bazajya bahabwa 20% ni ukuvuga ko umuntu uba wenyine azajya ahabwa 1500frw; asigaye 80% agashorwa mu mushinga w’iterambere bumvikanyeho uzajya ukorerwa mu matsinda.

Abaturage ariko ntibabyumva kimwe n’uyu muyobozi, kuko ngo basanga nta mbaraga zo gukorera hamwe babona. Ahubwo ngo bari bazi ko ayo mafaranga bazayahabwa; noneho igice kimwe bakagikoreramo umushinga w’iterambere buri wese ashoboye, naho andi bakayikenuza.
Ndahayo, uri mu kigero cy’izabukuru kandi akaba afite ubumuga ku buryo agendera mu mbago, avuga ko ashimira Perezida wa Repubulika wibutse abantu bashaje n’abandi banyantege nke, akabagenera inkunga y’ingoboka ibafasha gusunika iminsi.
Ariko kandi ngo ntiyemeranya n’igitekerezo cy’ubuyobozi bw’umurenge bubasaba gukorera hamwe umushinga nk’uw’ubwubatsi, ubworozi cyangwa ubuhinzi, kuko abona nta ntege bafite zo kubikora no kubikurikirana.

Kuri we, yumva bareka buri wese agafata amafaranga ye, ahubwo bakamufasha kwikorera umushinga ashoboye ku giti cye. Ati “nka njye nororeye inkoko mu rugo iwanjye nabishobora, kuko bitansaba akazi k’ingufu”.
Igitekerezo cyo kunyuza inkunga y’ingoboka mu mishinga y’iterambere, cyatekerejweho ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, kuko basangaga bamwe mu bafata aya mafaranga bayakoresha nabi bikabatera kuguma mu cyiciro cy’abatishoboye. Gushora mu mushinga urambye rero ngo bikaba byatuma bakomeza kubaho na nyuma y’inkunga.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|