Kamonyi: Abatuye umurenge wa Kayenzi baganirije abanyamakuru ku mibereho ya bo
Muri gahunda y’ibiganiro bikorwa hagati y’abaturage n’abayobozi, bakamenya imibereho ya bo, abanyamakuru basaga 10 b’ibitangazamakuru bitandukanye, basuye umurenge wa Kayenzi, baganira ku mibereho y’abaturage no ku bibazo bahura na byo.
Abanyamakuru bibumbiye mu muryango uharanira amahoro n’ubwiyunge PAX PRESS, baganiriye n’abaturage mu isoko rya Kayenzi tariki 28/6/2013. Mu bibazo byagaragajwe, bavuze ku nanasi zarwaye, ibura ry’amazi, isoko ridafite ubwiherero ndetse n’imihanda idakoze neza.
Abaturage bavuga ko umurenge wa bo uzwi ku buhinzi bw’inanasi. Abacuruzi bava i Kigali no mu yandi masoko bakaba baza kuziharangura, izindi bakazigurisha n’inganda nto zikoramo umutobe. Batangaza ko muri iyi minsi umusaruro wa zo wabaye muke kuko zajemo uburwayi bwitwa “Kababa”.

Uretse inanasi, ngo muri uyu murenge hera n’indi myaka, bakaba bavuga ko bagira ikibazo cy’imihanda idakoze neza, bityo abacuruzi baza kuyirangura bakaba ari bake, kuko batinya ko imodoka za bo zipfira mu muhanda.
Bavuze kandi no ku kibazo cy’amazi adahagije mu murenge, kuko umuyoboro wagezaga amazi mu isanteri wahuye n’ibibazo, amavomo y’amasoko yo mu gishanga akaba ahuriraho abantu benshi, harimo n’abanyeshuri bo ku ishuri ryisumbuye rya Kayenzi (ASPEKA), bityo ijerekani y’amazi ikaba igura 100frw.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kayenzi, Munyakazi Epimaque, asobanura ko ubwo burwayi b’inanasi, agronome w’umurenge asura abahinzi agatanga inama z’imiti bashyiramo.
Ku kibazo cy’imihanda yavuze ko batanze umushinga wo kuyikora ku buryo bizeye ko mu ngengo y’imari y’umwaka 2013-2014, imwe muri yo izakorwa. Naho ku kibazo cy’amazi, yavuze ko hari umushinga wo gukurura amazi yo ku wundi muyoboro.
Ikindi kibazo bagarutseho, n’icy’isoko rifite ubwiherero buhora bukinze, bityo abarema isoko bakaba basagarira imisarani y’abacuruzi bo mu isanteri.

Aha Munyakazi yavuze ko iyo misarani ya ECOSAN yubatswe ku buryo imyanda iba igombwa gukorwamo ifumbire kandi abaturage nta bushobozi babifitiye, bakaba barahisemo kuyifunga kugira ngo idatera indwara abarema isoko. Ngo barateganya gucukura indi.
Aba baturage bishimiye iterambere bamaze kugeraho babikesheje ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aboneka mu kagari ka Cubi kuko babonamo akazi kabaha amafaranga. Bashima intambwe abagore bagezeho bateza imbere ingo za bo, bajya mu matsinda yo guhana amafaranga bakabasha kuzigama no kugura ibyo bakeneye.
Hari kandi n’abagore bafite uruganda rukora umutobe w’inanasi mu kagari ka Bubazi, umushinga wa bo waratsinze muri gahunda ya Hanga Umurimo, bakaba bizeye kongera ibikoresho uruganda rukeneye no kwagura isoko.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mu Turere tugize Intara z’Igihugu cyacu, Kamonyi ndayikunda cyane kuko ikunda kugira udushya twinshyi, igakurikirwa na Muhanga.