Kamonyi: Abaturiye umuhanda barasaba amahugurwa ku butabazi bw’ibanze

Abaturage baturiye umuhanda uva i Kigali werekeza mu Majyepfo barasaba ko bahabwa amahagurwa n’ibikoresho nkenerwa ku butabazi bw’ibanze kuko ukunze kuberamo impanuka bagakora ubutabazi nta bumenyi babifiteho.

Abaturage bavuga ko iyo habaye impanuka bihutira guhamagarana bakajya gutabara. Uyu ngo akaba ari umuco mwiza batagomba gucikaho kuko no mu mihana iwabo iyo hari upfushije baramutabara ndetse bakamusura.

Ngo mu butabazi bakora bafatanya n’inzego z’umutekano gukura abakomeretse n’abapfuye mu modoka bakajyanwa kwa muganga ariko bafite impungenge z’uko babikora mu buryo butanoze kuko nta mahugurwa babifitemo, bakaba badafite n’ibikoresho bikenerwa mu butabazi bw’ibanze.

Abo twasanze mu kagari ka Karengera, mu murenge wa Musambira nyuma y’impanuka yo ku itariki 28/1/2014 yahitanye abantu 3, hagakomerekamo 14, bavuga ko mu butabazi bakoze harimo guterura abakomeretse n’imirambo. Ngo bakaba barabikoreshaga intoki zitambaye uturindantoki (gants) tubarinda kwandura zimwe mu ndwara zandura igihe bahuje amaraso.

Abaturage bo mu karere ka Kamonyi barimo gukora ubutabazi nyuma y'impanuka yabaye tariki 28/01/2014.
Abaturage bo mu karere ka Kamonyi barimo gukora ubutabazi nyuma y’impanuka yabaye tariki 28/01/2014.

Ikindi bagarukaho ni uko batazi uburyo nyabwo bwo guterura uwakomeretse; bakaba barabifashijwemo n’umwe mu bakoze impanuka utari wakomeretse cyane wababwiye ko ari umukorerabushake w’umuryango utabara imbabare “croix rouge”, waberekeraga uko baterura inkomere.

Aba baturage ngo basanga bahawe amahugurwa n’ibikoresho by’ibanze byajya bibafasha gukora ubutabazi neza kuko ngo hari n’igihe bagera ahabereye impanuka mbere y’inzego z’umutekano.
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, yemera ko iki gitekerezo cy’abaturage gikwiye gushyigikirwa kandi kigashyirwa mu bikorwa kuko ari inshingano z’abaturage gutabarana.

Ubuyobozi ngo bugiye kubishyira muri gahunda zihutirwa, ku buryo habaho amatsinda yo gutabara mu duce dukunze kuberamo impanuka; bakagira amatsinda ahoraho y’ubutabazi nk’uko habaho abajyanama b’ubuzima.

Ku muhanda werekeza mu Majyepfo wambukiranya akarere ka Kamonyi hakunze kubera impanuka kubera amakorosi arimo. Imibare itangwa na Polisi y’igihugu igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2013 wabayemo impanuka 58 zahitanye abantu 36, zikomeretsa 81.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka