Kamonyi: Abaturiye ahacukurwa ingwa na Ruliba babuze ubwubaka cyangwa ubugurisha

Hashize imyaka ibiri abaturage 25 bafite amasambu arimo ingwa ahegereye ahacukurwa ingwa n’uruganda rwa Ruliba Clays Ltd, barabuze ubwumvikana n’urwo ruganda ngo rubagurire isambu za bo cyangwa ngo akarere kabareke bakoreremo ibikorwa bya bo.

Ubutaka bufite ikibazo buherereye mu mudugudu wa Kibaya, akagari ka Ruyenzi, umurenge wa Runda, bufite hafi hegitari enye, burimo ibibanza byo kubaka 41. Bwari ubw’umusaza Ruvuzandekwe Jean Chrisostome, kuri ubu bukaba bucungwa n’abana be ndetse n’abandi bantu bagurishije na bo.

Nk’uko umwe mu bana ba Ruvuzandekwe abivuga, ngo ikibazo cyatangiye mu mpera z’umwaka wa 2010, ubwo uruganda rwa Ruliba Clays Ltd rwabasabaga ko babagurisha amasambu ya bo, rugacukuramo ingwa , ariko ntibumvikana ku giciro kuko babahaga amafaranga make.

Kuva icyo gihe ngo ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi bwababujije kugira ibikorwa by’ubwubatsi bakorera muri iyo sambu, haba kubaka cyangwa gusana dore ko harimo inzu yenda kugwira abayituyemo.

Mu mishyikirano yagiye ikorwa hagati y’abo baturage n’uruganda byakomeje kugaragara ko ibiciro Ruliba ishaka gutanga kuri iyo sambu nta ho gihuriye n’amafaranga bene amasambu basaba. Ngo mu mishyikirano iheruka mu Gushyingo 2012, uruganda rwatangaga miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe bene amasambu basaba miliyoni 240.

Uwo twaganiriye akomeza avuga icyo giciro Ruliba ishaka kubabariraho ntaho gihuriye n’agaciro k’ibibanza byo ku Ruyenzi. Ngo mu gihe ubusanzwe ikibanza cya metero 25 kuri 30 kigura hagati ya Miliyoni 3,5 na Miliyoni 8, Ruliba yo irashaka gutanga amafaranga atageze kuri Miliyoni n’igice.

Isambu ifite ikibazo yegeranye n'ahacukurwa ingwa ku Ruyenzi mu karere ka Kamonyi.
Isambu ifite ikibazo yegeranye n’ahacukurwa ingwa ku Ruyenzi mu karere ka Kamonyi.

Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa (Operations manager) muri Ruliba Clays LTD, Bingwa Alex, atangaza ko kutagurira abo baturage biterwa n’uko abo baturage basaba amafaranga y’umurengera.

Bingwa akomeza avuga ko nta bushobozi (influence) uruganda rufite kuri Leta ku buryo rwabuza ubuyobozi bw’akarere gutanga ibyangombwa byo kubaka ku baturage.

Ku bwa Bingwa ngo hari impamvu nyinshi zishobora gutuma abo baturage bimwa ibyangombwa byo kubaka. Avuga nko kutubahiriza igishushanyo mbonera, kuba hari itaka ryoroshye kubera ririmo ingwa. Iyo ngwa rero ikaba ari umutungo kamere ugomba kubyazwa umusaruro n’abo Leta yabihereye uruhushya.

Akarere kaza nk’umuhuza mu mishyikirano ya Ruliba n’abaturage

Mu kiganiro twagiranye na Rwizihirwa Innocent, umukozi ushinzwe imyubakire mu karere ka Kamonyi tariki 29/12/2012, yadutangarije ko icyo kibazo bakimenyeshejwe muri Nzeri 2011, ubwo Ruliba yandikiraga Akarere isaba ko kabafasha gukora igenagaciro ry’iyo sambu y’umuryango wa Ruvuzandekwe.

Icyo gihe ngo ubuyobozi bw’akarere bwabasobanuriye ko Akarere katakwivanga mu bikorwa byo kwimura abaturage ku nyungu z’ikigo cyigenga, maze babagira inama yo gushaka Umugenagaciro wigenga mu bagenaganagaciro 20 bemejwe n’Inama y’abaminisitiri.

Hagati aho ariko Akarere kamenyesheje abo mu muryango wa Ruvuzandekwe n’abahaguze ibibanza ko batemerewe kugira ibikorwa bakorera kuri ubwo butaka, n’umwe wari wahawe icyangombwa cyo kubaka arahagarikwa kuko Ruliba ikeneye kubyaza umusaruro ingwa irimo.

Hari umuturage utuye muri iyo sambu wangiwe kuvugurura inzu ye.
Hari umuturage utuye muri iyo sambu wangiwe kuvugurura inzu ye.

Umugenagaciro wazanywe na Ruliba witwa Byiringiro Alfred, yagaragaje ko iyo sambu yagurwa amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 18. Nk’uko Rwizihirwa abivuga, ayo mafaranga akaba ari munsi y’igiciro Ruliba yagarukiragaho mbere y’uko biyambaza akarere. Ubundi ngo byari byatangiye abaturage basaba asaga Miliyoni 120 naho Ruliba itanga Miliyoni 50.

Icyo giciro cy’umugenagaciro cyasubije imishyikirano inyuma, nibwo akarere gasabye umuryango wa Ruvuzandekwe gukoresha ivuguruza ry’igenagaciro, ariko uwari uhagarariye umuryango agasubiza ko nyuma y’iyandikwa ry’ubutaka buri wese yibarujeho igice cye nta burenganzira afite bwo kubavugira.

Ruliba yakomeje gusaba akarere kubumvikanisha, mu mishyikirano iheruka ibiciro bya buri ruhande biracyahabanye kuko abaturage baka amafaranga asaga Miliyoni 240 naho Ruliba ikagarukira kuri Miliyoni 60.

Mu rwego rwo gukura abo baturage mu gihirahiro, Tariki 24/12/2012, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyentwari Alphonse, yasuye iyo sambu, nk’uko Rwizihirwa abivuga ngo yijeje bene isambu ko agiye kubakorera ubuvugizi ku buryo mu mishyikirano itaha Ruliba izohereza abafata ibyemezo aho kohereza abatekinisiye badatanga imyanzuro ihamye. Yabahaye igihe cy’ibyumweru bibiri.

Rwizihirwa yongeraho ko mu mishyikirano itaha azabagira inama yo kumvikana bagendeye ku biciro biri ku isoko, byaba ngombwa bakagendera ku mpapuro abari barahaguze ibibanza baguriyeho cyangwa se igiciro ibibanza baturanye bigurishwaho.

Abaturage bavuga ko ikibazo cya bo bakimenyesheje Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Minisiteri y’ibikorwa Remezo (MININFRA), n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) ngo babarenganure kuko uko iminsi ishira ariko ibibanza bigenda bihenda, bityo kuzabona ahandi bagura bikaba bishobora kubagora.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka