Kamonyi: Abasore bahisemo kwiga gutunganya imisatsi y’abagore kuko bitabura isoko
Abasore babiri biga mu ishuri ry’imyuga n’ubukorikori rya Rukoma, bahisemo kwiga mu ishami ryo gutunganya imisatsi no guca inzara, bitewe n’uko babona ababikora batabura ibiraka kandi bakaba babona mu nzu zitunganya imisatsi y’abagore higanjemo abasore.
Aba basore bigana n’abakobwa basaga 20 ni Mushimiyimana Francois, waje kwiga aturutse mu murenge wa Kayenzi na Ntabanganyimana Aphrodis waturutse muri Gacurabwenge.
Ngo icyabateye guhitamo kwiga ibyo gutunganya imisatsi ni uko babona abenshi mu bagore bakunze kwiyitaho haba mu gutunganya imisatsi no mu gucisha inzara, bakaba babona nibarangiza batazabura akazi.
Mushimiyimana Francois avuga ko uyu mwuga awiga awushaka kandi awukunze. Ngo narangiza kwiga azajya kwaka akazi mu nzu zitunganya imisatsi kandi aramutse akabuze yakwikorera.
Ati “niyo nagura utwuma duca inzara n’amabara yo kuzisiga, ubundi nkanjya mbigendana mbaza umugore ubikeneye byampa amafaranga”.
Uyu musore ngo ntiyaterwa isoni no kujya mu ngo z’abaturage gusuka inweri umugore wa ba akeneye ko amusuka cyangwa amudefiriza. Ati “icyo nshaka ni akazi kampa amafaranga”.
Mugenzi we Ntabanganyimana waje kwiga asanzwe akora mu nzu itunganya imisatsi, ariko akora akazi ko kogosha abana n’abagabo; ngo namenya gutunganya imisatsi y’abagore azasubira aho yakoreraga yongeremo iyo serivisi, maze ababagana babe benshi.
Aba basore bavuga ko igihe kigeze ngo abasore b’abanyarwnda bareke kwirengagiza imirimo imwe n’imwe bayiharira abagore.
Barakangurira bagenzi ba bo kwitabira akazi ko gutunganya imisatsi, kuko Abanyekongo baje kugakora mu Rwanda bakuramo amafaranga menshi. Bati “ubwo abagore batangiye gukora imirimo yitwaga iy’abagabo natwe dukwiye kwitabira iyabo”.
Bamwe mu basore b’abanyarwanda batangiye gukora akazi ko gutunganya imisatsi, batangaza ko kabinjiriza kandi, batabura gukomeza kubahwa mu muryango nyarwanda.
Ntawigira Yusito, ukora ako kazi mu nzu itunganya imisatsi ku Ruyenzi, avuga ko kamwinjiriza amafaranga agera ku bihumbi 80 ku kwezi, akabasha kumutungira umugore n’umwana.
Akazi ko gusuka inweri, kudefiriza no gutunganya inzara z’abagore katangiye gakorwa n’abagore, nyuma hatangira kugaragaramo abasore baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; none kuri ubu n’abasore b’abanyarwanda batangiye kubyitabira.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|