Kamonyi: Abasigajwe inyuma n’amateka barifuza kongera gutora Kagame kuko ngo yabahaye ubuzima
Ubwo intumwa za Rubanda, Mukarugema Alphonsine na Mukakarangwa Clotilde baganiraga n’abaturage bo mu Murenge wa Gacurabwenge, tariki 23 Nyakanga 2015; abasigajwe inyuma n’amateka batangaje ko bashyigikiye ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga kuko ngo bakeneye gutora Kagame ngo akomeze ayobore u Rwanda.
Abasigajwe inyuma n’amateka, bagereranya imiyoborere ya Kagame n’uko abategetsi babanje babafataga, bavuga ko batigeraga begera abandi Banyarwanda, abana babo ntibige, bakaba mu mazu mabi kandi ntibafashwe no kugera ku iterambere.

Bakavuga ko Kagame yabahaye ubuzima kuko yabanje kubakiza ukunenwa bakorerwaga n’ibindi byiciro by’Abanyarwanda, ubundi abafasha gutera imbere abubakira amazu meza, ajyana abana babo mu mashuri , abagezaho na gahunda z’imibereho myiza nka Mituweli na Gira inka.
Umwe muri bo agira ati “Kagame yahuje Abanyarwanda, abasigajwe inyuma n’amateka ntitukitwa abatwa, none ngo murashaka gukuraho uwaduhaye ubuzima. Iyo ngingo ya 101 nimuyikureho twongere tumutore”.
Mugenzi we witwa Kigagari Perina, winjiye mu itorero ry’igihugu, Urukerereza, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimira Kagame ko yamurinze kunenwa agatemberana amahanga n’abandi agiye kubyina.
Agira ati “Nabuzwa n’iki gushyigikira ko u Rwanda ruyoborwa na Kagame watumye menya Kinshasa, nkamenya Kampala, nkamenya n’Ububiligi n’ibindi bihugu by’Uburayi!”
Mu Murenge wa Gacurabwenge, abatanze ibitekerezo bagera kuri 90 bose bashyigikiye ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’Itegeko nshinga, Perezida Kagame akaziyamamaza kuri manda zose ashaka.
Ariko ku bandi baperezida bazamukurikira, iyo ngingo ikongera igasubizwa uko imeze kugira ngo hatazagira umunyagitugu wayigira urwitwazo.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|