Kamonyi: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barasabwa guharanira ko buri Munyarwanda ava mu bukene
Mu myiteguro yo kwizihiza yubile y’imyaka 25, FPR-Inkotanyi imaze ivutse, abanyamuryango bakomeje gukora ibikorwa bitandukanye; bihatira cyane gufasha abakiri inyuma mu majyambere.
Kuwa gatandatu tariki 06/10/2012, urubyiruko rw’umuryango FPR-Inkotanyi rwatangiye igikorwa cyo kubakira umukecuru utishoboye wo mu mudugudu wa Rubona, akagari ka Gihinga mu murenge wa Gacurabwenge.
Hifashishijwe amaboko ya bo n’imisanzu, iyo nzu ngo izarangira ifite agaciro k’amafaranga miliyoni esheshatu.
Kuri uyu wa gatandatu kandi, abaturage bagera kuri 25 bazituriwe inka na bagenzi ba bo bari barazihawe muri gahunda ya “Gira inka munyarwanda”. Abazihawe bishimira ingufu Leta iyobowe n’Umuryango FPR-Inkotanyi ishyira mu kwita ku batishoboye.

Ibi bikorwa byakozwe uyu munsi biriyongera ku bindi bikorwa bitandukanye bigenda bikorwa n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ngo abatishoboye bagere ku iterambere. Muri byo harimo: kubaha ibyo kurya, kubarihira ubwisungane mu kwivuza, kubasanira amazu n’ibindi.
Intumwa z’ubunyamabanga bukuru bw’umuryango FPR-Inkotanyi, Depite Rwaka Pierre Claver na Mukarugema Alphonsine, basabye abanyamuryango gukomeza gufashanya ngo buri Munyarwanda wese agere ku iterambere.
Depite Rwaka yibukije ko umuryango wavutse kubera ibibazo byari byugarije igihugu kandi ko FPR-Inkotanyi imaze kugeza igihugu kuri byinshi, ibikesha ubufatanye bw’abanyamuryango.
Hari kandi icyizere ko n’ibindi bizagerwaho mu gihe kiri imbere, kuko abanyamuryango batojwe ingeso nziza zo gukundana no gukunda igihugu.
Kwizihiza yubile y’imyaka 25, umuryango FPR-Inkotanyi umaze uvutse bizakorwa tariki 15/10/1012, imyiteguro y’iyo yubile ikaba irangwa n’ibikorwa bitandukanye birimo imikino, gufashanya n’ibindi.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|