Kamonyi: Abakristo barasabwa guhuza gusenga no gukora
Ubuyobozi bw’itorero Peresibiteriyene mu Rwanda (EPR) burasaba abakrisito n’Abanyarwanda muri rusange gusenga kandi bagakora kugira ngo barusheho kwiteza imbere kuko iyo abakirisitu bafite imibereho myiza bifasha n’itorero gutera imbere.
Pasteur Batarigaya Pascal, umuyobozi wungirije w’itorero EPR ku rwego rw’igihugu, avuga ko iyo umuntu asenze kandi akanakora n’imirimo imufasha kwiteza imbere bihesha itorero isura nziza kuko iterambere n’ubugingo bidasigana.
Arasaba buri wese kurushaho gukora neza imirimo imufasha kugera ku buzima bwiza. Aragira ati “nibasenge kandi bakore hanyuma bibatere impinduka mu buzima kugirango bubake igihugu cyiza, aho abantu bashobora kwihesha agaciro bakunguka kandi bakungura igihugu”.

Aha arasobanura ko kwiteza imbere bidasaba kugira ibya Mirenge, kuko ubushobozi n’iyo bwaba ari buke bushobora kubyazwa umusaruro kandi bukagira icyo bugeza ku muntu wese ufite ubushake, mu gihe yabukoresheje neza.
Abakirisito ba Paruwasi ya Remera, ho mu murenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi, batangaza ko basanzwe bakora imirimo itandukanye ibateza imbere irimo ubuhinzi n’ubworozi.
Ngo mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’imiryango ya bo, bagiye gutekereza indi imishinga iciriritse yabafasha, bibumbire mu matsinda n’amakoperative, kuko abishyize nta kibananira.

Uwizeyimana Marie Anne, ati “tugiye kugerageza kwibumbira mu matsinda duhuze ubushobozi bwacu ntakabuza birashoboka ko tuziteza imbere”.
Avuga ko biciye mu matsinda, bashobora guhana amafaranga bakagura amatungo, bagakora ubucuruzi cyangwa se undi mushinga ubyara inyungu; ndetse bakagirana inama z’uburyo buri wese yagera kubyo yifuza.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|