Kamonyi: Abakobwa babyariye iwabo bizihije Noheri y’abana

Ikigo gitanga amahugurwa cy’ababikira b’ababernardine bo ku Kamonyi (CEFAPEK) cyafashije abakobwa babyariye iwabo bo kwizihiza Noheri y’abana babo.

Aba babyeyi 393 baturutse mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Kamonyi bafatanyije gukorera abana babo umunsi mukuru bishimira Noheri. Iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo kubatoza gukunda abana babo no kubategurira ejo hazaza.

Abana b'abakobwa babyariye iwabo bahawe noheri y'abana.
Abana b’abakobwa babyariye iwabo bahawe noheri y’abana.

Ibirori byizihirijwe ku ishuri ryisumbuye ryitiriwe Rose Mystica, tariki 23 Ukuboza 2015. Abana n’ababyeyi basusurukije ibirori bakurikije amatsinda 11 bibumbiyemo, abana bahabwa impano za noheri zirimo amatungo, amafaranga, hari n’abafunguriwe konti mu bigo by’imari, maze basoza biyakira.

Abakobwa babyariye iwabo bavuga ko ari ubwa mbere bakoreye abana babo ibirori, bagashimira iki kigo cyabibutse kikabafasha gushimisha abana babo .

Mukaneza Florance, umwe mu bitabiriye ibi birori azanye n’umwana we w’imyaka ibiri n’igice, ahamya ko kwibumbira hamwe n’abandi byatumye yiyakira mu buzima bumugoye yabayeho.

Aragira ati «Namaze amezi icyenda yose ntitwe, inda narayihishe. Na nyuma yo kubyara hari utubazo two kumwitaho nagiye mpura natwo. Baduhurije hamwe bakadufasha kwakira abana bacu twishimye no kumva ko turi ababyeyi nk’abandi».

Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Kamonyi, Marie Alice Uwera, yashimiye abo babikira bafashije abakobwa babyariye iwabo kubona uko baha abana babo Noheri.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Kamonyi, Marie Alice Uwera, yashimiye abo babikira bafashije abakobwa babyariye iwabo kubona uko baha abana babo Noheri.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Uwera Marie Alice, ashima ababikira b’ababernadine bibutse ko abakobwa babyariye iwabo aria bantu bagira ibibazo bakabura ababafasha kubikemura, byakubitira ku mateka y’ubuzima baba barahuye na bwo, bagahera mu bwigunge.

Ati «Uyu munsi wateguwe mu rwego rwo kugira ngo tubahanagure ya marira barize. Kuba umuntu yarabyaye si ukuvuga ko ubuzima burangiye. Turabakangurira gukora no gukomeza amashuri kuko hari abayacishirije. »

Umuyobozi wa CEFAPEK Sœur Donatille Mukarubayiza, atangaza ko ikigo cyagize igitekerezo cyo kwakira abakobwa babyeriye iwabo , mu rwego rwo kubafasha kwiyakira na kubahugura bafashwa kubaka ejo hazaza heza, ariko ngo bakeneye ko n’abandi bantu bafite umutima utabara bakita ku bibazo bya bo kuko akenshi baba baratereranywe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka