Kamonyi: Abakecuru b’incike basangiye inzu barishimira ubuzima babayeho

Abakecuru b’incike umunani baturutse mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Kamonyi babana mu nzu bubakiwe mu Mudugudu wa Munyegera, Akagari ka Bugarama, ho mu Murenge wa Kayenzi, barishimira uko babayeho kuko mbere bagiraga ikibazo cyo kuba bonyine.

Iyi nzu abakecuru babamo yubatswe ku nkunga y’umuryango w’abagore b’abayobozi bakuru b’igihugu (Unity Club-Intwararumuri), mu kwezi k’ukuboza umwaka wa 2014. Bose uko ari umunani baje bataziranye kuko baturutse mu mirenge itandukanye batoranyijwe kubera ko bafite imibereho y’ubwigunge kurusha abandi.

Aba bakecuru bavuga ko mu gihe cy’amezi atatu bamaze babana, babayeho neza kuko ubuzima barimo butandukanye n’ubwo babagamo mbere.

Abakecuru b'inshike baba mu nzu bubakiwe bishimira ko bakuwe mu bwigunge.
Abakecuru b’inshike baba mu nzu bubakiwe bishimira ko bakuwe mu bwigunge.

Urugero ni urw’uwitwa Nirere Madarina waje aturutse mu Kagari ka Bunyonga ho mu Murenge wa Karama, uvuga ko kuza gutura muri iyi nzu byamuruhuye ibibazo yari afitanye n’umwana w’umugabo we washakaga kumwirukana mu mitungo yasizwe na Nyakwigendera kuko yapfuye muri jenoside batarasezeranye.

Nirere w’imyaka 74, avuga ko nyuma ya jenoside yahitanye abana be icyenda n’umugabo we, yahise atangira kuregana n’umwana w’umugabo we washakaga kumwirukana mu bya se ngo kuko nta sezerano yari afite. Akeka ko uwo wamuregaga yagiraga uruhare mu kumuhungabanyiriza umutekano, kuko bararaga batera amabuye hejuru y’inzu ye, bigatuma n’abaturanyi batinya kumuha umwana wo kumuraza.

Aragira ati «namaze kugera hano ibitotsi biragaruka, naho ubundi nahoraga ndwaye umutwe kubera ibibazo no kurara ndira. Kandi na bariya tubana bararuhutse na bo bari bafite ibibazo ».

Iyi nzu ibamo abakecuru umunani bari basanzwe bataziranye.
Iyi nzu ibamo abakecuru umunani bari basanzwe bataziranye.

Bishimira uko abakozi babitaho bakabaha igikoma, amata ndetse n’ibyo kurya. Nta wifuza gusubira aho yabaga.

Nirere ati « Imana imbwiye gusubira inyuma, ahubwo najya mu mwobo aho kugira ngo nsubire aho nabaga ».

Kubonera icumbi n’abakozi bo gufasha aba bakecuru byakiriwe neza n’imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu, AVEGA na Ibuka.

Murenzi Pacifique, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi afite icyifuzo cy’uko n’abandi bakecuru b’incike bagera kuri 20 bo mu karere baba bonyine bafashwa na bo bakubakirwa inzu bazajya bafashirizwamo.

Bararana mu cyumba ari babiri.
Bararana mu cyumba ari babiri.

Muri iyi nzu aba bakecuru babamo batunzwe n’inkunga y’ingoboka bagenerwa n’ikigega cya Leta gitera inkunga abacitse ku icumu rya jenoside batishoboye (FARG).

Tariki 22 Werurwe 2015, Komite z’imiryango ya Ibuka na AVEGA zarabasuye zibashyikiriza inkunga ya Televisiyo ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 210 yo kujya ibamara irungu n’imifuka umunani y’umuceri bohererejwe n’uruganda ruwutonora ruri ku Mukunguri mu Mirenge ya Nyamiyaga na Mugina.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ni byiza rwose. Ahubwo n’utundi turere turebereho, bubake amazu y’inshike, kuko zirababaje cyane, kandi biraboneka ko iki ari cyo gisubizo cyiza.

Natacha yanditse ku itariki ya: 24-03-2015  →  Musubize

Ni byiza rwose. Ahubwo n’utundi turere turebereho, bubake amazu y’inshike, kuko zirababaje cyane, kandi biraboneka ko iki ari cyo gisubizo cyiza.

Natacha yanditse ku itariki ya: 24-03-2015  →  Musubize

nubwambere munyegera inshimishije

iyibukiro rebecca yanditse ku itariki ya: 23-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka