Kamonyi: Abajyanama bashya barahiriye inshingano bahawe

Abajyanama babiri baheruka gutorerwa guhagararira imirenge ya bo mu Nama Njyanama y’akarere ka Kamonyi, barahiriye kuzubahiriza inshingano z’ubujyanama n’ubuvugizi imbere y’ubuyobozi bw’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga.

Abo ni Mukamurangwa Gloria, umujyanama rusange uhagarariye umurenge wa Ngamba na Niyonteze Elina w’Umurenge wa Runda; barahiriye ku mugaragaro tariki 11/09/2013 guhagararira abaturage bo mu mirenge baturukamo no kubakorera ubuvugizi.

Madamu Gloria arahira.
Madamu Gloria arahira.

Aba bajyanama bashya biyemeje kumvikanisha gahunda za Leta mu midugudu igize imirenge ya bo. Niyonteze Elina aragira ati “gahunda za Leta zituganisha heza mu iterambere, nzashishikariza abaturage kubaha igihugu n’ubuyobozi, gushyira mu bikorwa politiki y’igihugu ndetse nzakomeza kuba ijisho ry’ubuyobozi bwite bwa Leta aho ntuye mu Mudugudu”.

Visi Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, Yaramba Athanase, wakiriye izi ndahiro yasabye abajyanama bashya kudatatira iki gihango bagiranye n’igihugu. Yabibukije ko nk’abajyanama bagomba kuba intumwa za rubanda koko bakumva ko abaturage babatoye baba bategerejeho byinshi bigamije iterambere ryabo muri rusange.

Madamu Niyonteze Elina arahira.
Madamu Niyonteze Elina arahira.

Nikuze Chantal, umunyamabanga w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi, yasobanuye ko aba bajyanama baje basimbura abandi babiri basezeye kubera izindi nshingano igihugu cyabahamagayemo, ku buryo byabagoraga guterana nk’uko amategeko abiteganya.

Aba barahiye bakaba baratowe n’abaturage b’imirenge baturukamo, mu Izina ry’abandi bajyanama basazwe bakora, Nikuze akaba yahaye ikaze aba bajyanama bashya baje kubafasha mu gutekereza no gutanga ubujyanama ku buzima bw’akarere.

Abacamanza bakiriye indahiro.
Abacamanza bakiriye indahiro.

Itegeko no 8/2006 ryo kuwa 24 Gashyantare 2006 rigena imiterere, imitunganyirize n’imikorere y’Akarere ivuga ko abajyanama batowe ku rwego rw’Akarere barahira mu ruhame imbere y’abaturage n’urukiko rwisumbuye rukorera muri ako Karere mbere yo gutangira inshingano zabo.

Akarere ka Kamonyi gafite abajyanama 25, barimo abajyanama rusange bahagarariye Imirenge, abajyanama baharariye abagore, uhagarariye urubyiruko n’uhagarariye abafite ubumuga.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka