Kamonyi: Abagera kuri 888 bazitabira itorero ryo ku rugerero

Nyuma yo kurangiza ibizamini bisoza amashuri yisumbuye tariki 24/11/2012, abanyeshuri 888 bo mu karere ka Kamonyi bateganyijwe kujya mu Itorero kandi ngo ibizakenerwa byose byarangije gutegurwa.

Abazitabira Itorero ryo ku rugerero bazakirirwa ku bigo bibiri: Urwunge rw’amashuri rwa Remera Rukoma na ECOSE Musambira. Bazahabwa ibiganiro bitandukanye ku mateka no kuburere mboneragihugu, ubundi bakore imirimo y’ubukorerabushake mu rwego rwo guha umusanzu igihugu.

Ku birebana n’imyiteguro y’Itorero ry’urubyiruko 2012, Mugirasoni Chantal, umuhuzabikorwa w’Itorero ry’igihugu mu Karere ka Kamonyi, avuga ko bamaze kugera kuri byinshi, harimo gukora urutonde rw’abazitabira Itorero muri buri murenge, gutegura ingengo y’Imari y’Itorero, kugena ahazabera Itorero, gutegura ibiganiro bizatangwa mu Itorero n’abatoza bazabitanga.

Abazitabira itorero ni abahungu 405 n’abakobwa 483 bose hamwe ni 888. Ingengo y’imari yamaze gutegurwa hashingiwe ku bikenewe n’amafaranga yagenewe itorero angana na Miliyoni 32, ibihumbi 360 n’amafaranga 800.

Biteganyijwe ko mu gihugu hose, Itorero ryo ku Rugerero rizatangira tariki 30/11/2012 rigasozwa tariki ya 22/12/2012. Mugirasoni akaba asaba ababyeyi n’abafatanyabikorwa b’akarere gushishikariza abanyeshuri barangije kuryitabira.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka