Kaminuza y’u Rwanda igiye kujya ihugura abapolisi
Abapolisi bagiye kujya bahabwa amahugurwa mu bumenyi n’ikoranabuhanga, binyuze mu masezerano Kaminuza y’u Rwanda (UR) yagiranye na Polisi y’igihugu, ku wa kabiri tariki 24/02/2015.
Aya masomo azajya atangirwa mu Ishuri ry’igihugu rya Polisi (National Police College) ariko agatangwa n’abarimu ba UR, nk’uko CP Félix Namuhoranye uyobora iri shuri yabitangarije abanyamakuru, ubwo aya masezerano yashyirwagaho umukono.
Yagize ati “Impamvu y’ubu bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda ni ukugira ngo bazajye bahugura abapolisi ibifite aho bihuriye n’umwuga wa gipolisi, bagashyira ingufu mu masomo y’ubunyamwuga, amasomo ajyanye no kugenza ibyaha no guhanahana amakuru ku mutekano n’ikoranabuhanga”.

CP Namuhoranye yasobanuye ko ayo mahugurwa azabafasha gusobanukirwa amategeko, bityo bibafashe gukora umwuga wabo neza bifashishije ubumenyi butandukanye nk’ikoranabuhanga n’itumanaho.
Prof. James Mc WHA wungirije umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko Polisi y’u Rwanda izwiho imyitwarire myiza, anizeza ko ibizakorwa byose bizaba ari ugutuma iyo myitwarire irushaho kugira agaciro n’ubunyamwuga.
Ati “Tuzabafasha mu kumva neza ibibazo by’abaturage, tunabafasha guteza imbere ikoranabuhanga mu mwuga wa Polisi”.
Ku bwe, Polisi y’igihugu na Kaminuza y’u Rwanda bifite uruhare mu iterambere ry’umuryango Nyarwanda, kandi akizera ko ubumenyi n’ubushobozi bifitwe n’ibi bigo byombi bazabikoresha mu guteza imbere igihugu.
Polisi yari isanzwe ifite ubufatanye bwihariye na za kaminuza zose za leta, aya masezerano akaba asinywe nyuma y’aho zose zibumbiwe muri imwe. Ibi bizafasha mu kongerera ubunyamwuga ishuri rya Polisi n’agaciro k’impamyabumenyi batanga, nk’uko impande zombi zibitangaza.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyizacyaneko police yurwanda ihabwa,amasomo kubijyanye nikoranabuhanga