Kamabuye: Izindi nka zisaga 300 nazo zigiye kuvanwa Tanzaniya n’abanyarwanda batahuka

Inka zisaga 300 nizo zitegerejwe kwinjira mu murenge wa Kamabuye mu karere ka Bugesera zizanywe n’abanyarwanda barimo kwirukanwa mu gihugu cya Tanzaniya. Zikazaza zikurikiye izindi zisaga 2.500 zamaze kwinjira zikanakingirwa indwara.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamabuye, Jean de Dieu Muyengeza, yavuze ko ubu Abanyarwanda bagera kuri batanu bamaze guhamagara basaba ko bakoroherezwa kugirango izo nka zabo zibashe kuhagera.

Inka nyinshi ziri kwinjira mu Rwanda zizanywe n'Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya.
Inka nyinshi ziri kwinjira mu Rwanda zizanywe n’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya.

Yagize ati “ Bamwe mu baturage bari batuye muri uyu murenge ariko bakaza kuhava bajya muri Tanzaniya, ubu barimo gutahuka baciye mu gihugu cy’u Burundi duturanye.

Bo ntibaca ku mupaka wa Rusumo kuko ari kure ahubwo banyura mu makomine ya Muyinga na Kirundo yo mu Burundi bagahita bambuka baza hano.”

Muyengeza avuga ko babwira abo Banyarwanda batahuka ko bagomba kujya banyura ku mupaka wa Nemba, hazwi kugirango babashe kubarurwa, banafashwe kugezwa mu miryango yabo bitabagoye.

 Jean de Dieu Muyengeza, umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kamabuye, asobanura ikibazo cy'inka zikomeza kwinjira mu Rwanda ku bwinshi.
Jean de Dieu Muyengeza, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamabuye, asobanura ikibazo cy’inka zikomeza kwinjira mu Rwanda ku bwinshi.

Avuga ko yagiriye inama abo bashaka kuzana inka ko bagomba kureba uburyo bazipakiza mu modoka, kugira ngo biborohere kuhagera ntizinahagere zananiwe kandi ntizibashe gutera umwanda mu muhanda.

Ati: “Ubu turimo gukorana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kugirangoharebwe uburyo, abo batunzi bafashwa kuzana izo nka.”

Mu kiganiro n’ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo mu karere ka Bugesera, Veterineri Leonidas Kayitankore, avuga ko kuri ubu mu murenge wa Kamabuye babashije kubaka ahantu izo nka zizanwa n’abatahutse zihita zijya kuko zibanza gushyirwa mu kato zikabanza gukingirwa kugirango zitanduza inka zisanze mu gihugu.

Ati: “ kugeza ubu hamaze kwinjira inka 54 zikaba zarahise zikingirwa indwara y’uburenge kuko akenshi aho zari ziri zitajyaga zikingirwa ndetse hakarebwa niba nta yindi ndwara izo nka zirwaye.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera burimo gukorana n’inzego za gisirikare na Polisi n’abaturage kugirango barebe ko nta batahuka barimo kwinjira badaciye ku mupaka uzwi.

Kugeza ubu mu karere ka Bugesera harabarirwa Abanyarwanda barenga 130 bamaze gutahuka bava mu gihugu cya Tanzaniya muri iki cyumweru gusa.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka