Kagugu: Gutangiza icyunamo byaranzwe no kuremera umukecuru w’imyaka 85 ubana n’ubumuga
Ubwo hatangizwaga icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe Abatutsi, abaturage mu kagari ka Kagugu umurenge wa Kinyinya akarere ka Gasabo bakusanyije amafaranga asaga ibihumbi 33 byo gufasha umukecuru witwa Mukahigiro Verdian w’imyaka 85.

Uyu mukecuru yamugaye mu gihe cya Jenoside, ariko ubumuga bwe bugenda bwiyongera kugeza ubwo bwaje kumukomerera cyane akaba amaze imyaka itanu adahaguruka aho yicaye keretse babanje kumuterura; nk’uko bitangazwa n’abaturanyi be.
Uyu mukecuru utashoboye kugera aho imihango yo gutangiza icyunamo yabereye, abaturanye be bishimiye igikorwa cyamukorewe bavuga ko iyi ari inkunga ikomeye ndetse banavuga ko bazakomeza kumuba hafi kugira ngo nawe azashobore kwigiramo ikizere Abanyarwanda bose bakomeje guharanira.

Umuyobozi wa komisiyo y’amatora, Prof. Kalisa Mbanda, yashimiye abatuye akagari ka Kagugu igikorwa cyabaranze, abasaba gukomeza guranira kwigira kw’Abanyarwanda badategereje inkunga runaka zigomba guturuka aha n’aha.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|