Kageyo: Umuturage aravuga ko ahubatswe umurenge wa Kageyo hambuwe umuryango we

Hitimana Ildephonse wo mu murenge wa Kageyo amaze iminsi asaba ko umuryango we wasubizwa ubutaka bwubatsweho icyicaro cy’umurenge wa Kageyo cyangwa bagahabwa ingurane yaho kuko hahoze ari mu isambu y’umuryango wabo.

Uyu mugabo avuga ko akarere kahubatse ibiro by’umurenge katabanje kuhagura cyangwa kuguranira umuryango we, nyamara wari uhamaranye igihe kinini uhakorera ibikorwa byawo, ariko ibi ntabivugaho rumwe n’ubuyobozi bw’akarere n’inama njyanama yako.

Ubuyobozi bavuga ko aho hantu hahoze ari mu isambu ya Leta ahakoreraga umushinga witwaga DRI-RAMBA-GASEKE, nyuma uwo mushinga wahagarara abaturage bakigabiza ubutaka bwa Leta hagati y’imyaka ya 1994 na 1999.

Nubwo uyu Hitimana asaba gusubizwa ubutaka cyangwa guhabwa ingurane, amakuru atangwa n’inzego zitandukanye avuga ko aho hantu hari harafashwe n’uwitwa Nzabanita Eugene wahoze ari burugumesitiri waho ubu utakiba mu Rwanda, akaba mwenewabo wa Hitimana.

Bamaze gusesengura iby’icyo kibazo, inama njyanama y’akarere ka Ngororero hamwe na komite nyobozi y’akarere basanze Hitimana nta shingiro afite, bityo natanyurwa n’icyo cyemezo akaziyambaza inkiko.

Si ubwa mbere havuzwe kutumvikana hagati y’uyu mugabo n’ubuyobozi ku birebana n’ubutaka, kuko hanabaye aho abagabo kugira ngo yemere ingurane yagombaga guhabwa kugira ngo ishuri rya GS Kamashi ryagurire inyubako zaryo mu mbago z’ubutaka nabwo buvugwa ko ari ubw’uwo wahoze ari burugumesitiri uhagarariwe na Hitimana.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka