Kagame yifuza imiyoborere myiza yita ku bukungu bwubahiriza ibidukikije n’iterambere rirambye

Perezida Paul Kagame arasaba ibihugu biri mu nzira y’amajyambere gushyira ingufu mu miyoborere myiza no gushyira ku murongo ibigo byabyo mu rwego rwo gushyiraho amahame abifasha kugera ku iterambere rirambye kandi ryubahiriza ibidukikije.

Mu butumwa bwa video yoherereje inama ya Nexus iteraniye mu mujyi wa Bonn mu Budage kuva tariki ya 16-18 ugushyingo, Perezida Kagame yatangaje ko hakenewe imbaraga za buri muntu wese.

Kagame yemeza ko ari ngombwa gushyira abagore, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’iyikorera ku giti cyayo mu bikorwa byose. Mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere guha abagore inshingano biracyari hasi kandi aribo bakora 80% by’ibiribwa bakanazana 90% by’amazi n’inkwi.

Yakomeje avuga ko kwigisha abana kugira ngo nabo bamenye uburyo bwiza bwo gukoresha amazi, ingufu n’ubutaka, aribyo bizazana umusaruro bikanafasha ibidukikije bizakenerwa n’abantu bazabaho mu minsi iri imbere.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka