Kagame yasobanuriye abanyeshuri bo muri Amerika uburyo u Rwanda rwiyubatse kuva 1994
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye abanyeshuri 33 bavuye muri Kaminuza ya Stanford yo muri Reta zunze ubumwe za Amerika (USA) bari baje kwiga uburyo u Rwanda rubayeho, akaba yabasobanuriye ko intambwe rugezeho yo kwiyubaka ruyikesha uruhare rw’abaturage mu kwishakamo ibisubizo.
Aba banyeshuri bahisemo u Rwanda kubera ko ngo barwumviseho iterambere mu nzego zitandukanye haba mu bijyanye n’ubukungu, uburezi, ikoranabuhanga, ubumwe n’ubwiyunge, nk’uko Ministiri w’uburezi, Dr Vincent Biruta witabiriye ibiganiro Umukuru w’igihugu yagiranye nabo, yasobanuye.

“Umukuru w’igihugu yatinze cyane ku bijyanye n’uko ibyo dukora byose abaturage bagomba kubigiramo uruhare, bityo iyo bumvise ko bifite akamaro byoroshya no kubishyira mu bikorwa”- Dr Biruta, Ministiri w’uburezi wasobanuye ibyo Perezida Kagame yabwiye abo banyeshuri kuri uyu wa kabiri tariki 26/03/2013.
Umwe muri abo banyeshuri, Eric Omwega yashimangiye ko u Rwanda ari igihugu cyo kwigiraho, kuko ngo babaye bacyururuka indege babona ko rwageze kuri byinshi mu myaka 19 ishize, aho bavuga ko imihanda n’isuku y’i Kigali ari intangarugero, ndetse bitangaje ukuntu rwahera ku busa rukigeza ku iterambere rufite ubu.

Abo banyeshuri biga ibijyanye n’ubukungu n’ubucuruzi baje mu Rwanda bayobowe n’umwigisha wabo Myron Scholes wabonye igihembo cyitiriwe Nobel.
Uyu mugabo uvuga ko asanzwe azi u Rwanda arahamya ko abo banyeshuri bazajya kugaragaza isura y’u Rwanda iwabo, ndetse bakareba icyo bakoresha ubumenyi bungutse mu nyungu z’u Rwanda.

Amenshi mu mashuri makuru yo muri Amerika yohereza abanyeshuri bayigamo mu bihugu bitandukanye byo ku isi batigeze bamenya, aho abo muri Stanford University bo baje gusura u Rwanda na Kenya, mu rwego rwo kumenya uko umuryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC) urimo guteza imbere gahunda zo gushyira hamwe.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
komeza utsinde rwanda intore twese tukurinyuma nukurwana kugera kurupfu nicyo kizaduhagarika naho muzehe wacu n Imana yamuduhaye tujye tuyishima byumwihariko komeza utsinde rwanda
the sky is the limit.
aho urwanda rwavuye niho hari hakomeye, aho rugana ni heza, komeza imihigo mzee wacu KAGAME PAUL,Salomo imana yahaye urwanda n’abanyarwanda. uri intore Nkuru, izindi ntore tukuri inyuma. komeza utsinde...
urwanda rwavuye habi,ubu ruragana heza, rubikesha abana barwo barangajwe imbere n’intore nkuru mzee wacu KAGAME PAUL, komeza utsinde, komeza imihigo... tukuri inyumaaaaaaaa
ibyo twagezeho tubikesha ubufatanye nk’abanyarwanda ndetse n’ubunararibonye bwa president kagame,kuko nta bitangaza byavuye mu ijuru,niyo mpanvu nsaba abanyarwanda kutazitesha umugisha dufite wo kuyoborwa na Kagame tukongera kumusaba akatuyobora nyuma ya 2017.
Urwanda ni "field of study" ku banyeshuri bo mu bihugu bitandukanye,kuko tumaze kugera kuri byinshi benshi babonaga nk’inzozi kubera aho twavuye n’ubwo tugifite urugendo rurerure rwo kugera aho dushaka kugera,ariko fondation niyo yangombwa kandi tumaze kuyubaka ikomeye.
komeza utsinde Rwanda. HE ndamukunda rwose kd erega nabibabwire kuko u Rwanda rwabigezeho kd ruzanakomeza rukagera no ku bindi. jya imbere Rwanda