Kagame yashyize ibuye ahazubakwa ingoro ndangamateka yo kubohora igihugu
Ahitwa ku Murindi wa Byumba mu karere Ka Gicumbi hagiye kubakwa inzu ndangamateka igaragaza amateka ingabo zari iza FPR zanyuzemo mu gihe cyo kubohoza u Rwanda kuva mu 1990 kugeza 1994.
Ubwo yashyiraga ibuye fatizo ahazubakwa iyo nzu ndangamateka, tariki 17/12/2012, Perezida Kagame yatangaje ko ku Murindi hari hasanzwe hafite amateka ariko ubu hakaba hazubakwa inzu ndangamateka izafasha Abanyarwanda n’abanyamahanga gusobanukirwa amateka amwe n’amwe yaranze urugamba rwo kubohoza Abanyarwanda.
Ati “ uyu ni umurage uzajya utwibutsa amateka menshi, mu rugendo twagendanye n’Abanyamurindi ndetse n’Abanyagicumbi nyuma birakomeza n’abandi Banyarwanda”.

Aya mateka ngo agomba kumvikana kuko benshi batayazi kuko bari abana bato cyane; hari abayumva n’abayabona ariko batazi n’umwanya afite mu mibereho y’Abanyarwanda; nk’uko Perezida Kagame yakomeje abisobanura.
Ministiri w’umuco na siporo, Mitari Protais, asanga iyo ngoro y’umurage wo kubohora u Rwanda izajya igaragaza amateka n’ubuzima by’ingabo za FPR Inkotanyi, ikazajya isurwa n’Abanyarwanda bose ndetse n’abanyamahanga ikanabigisha amateka yaranze ibihe bikomeye ingabo z’u Rwanda zanyuzemo.

Yagize ati “iyi ngoro iraza yiyongera mu zindi ngoro twari dufite mu Rwanda, kandi nkuko tubizi ingoro z’umurange n’amateka ni ukwigisha Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda amateka y’u Rwanda, inzira rwanyuzemo, ibyaruranze ariko cyane cyane umurage twasigiwe n’abakurambere kandi tugakomeza kuwubakiraho mu gihe kizaza”.
Minisitiri Mitari yavuze ko ari muri urwo rwego n’iyi ngoro yatekerejwe kugirango amateka ajyanye n’urugamba rwo kubohora igihugu atazibagirana cyangwa atazagorekwa maze akavugwa uko atari.

Ati “ iyi ngoro izafasha gukusanya amateka kandi hakazashyirwamo n’ibimenyetso byinshi birimo amakuru yanditse cyangwa amashusho ndetse n’ubuhamya butandukanye nk’uko bamwe mu baturage bamaze kubutanga ”.
Icyicaro gikuru cy’amateka yo kubohora u Rwanda kizaba kiri ku Murindi ariko i Kigali mu nteko ishinga amategeko hazaba hari ishami ry’amateka ajyanye n’urugamba rwo kwibohoza.

Umwe mu babanye n’abasirikare b’Inkotanyi ariwe Nsengimana yagaragaje amateka yaranze urugamba uko rwagenze muri rusange n’imibereho yabo ya buri munsi.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
rwose turasaba ko iyi nzu yasurwa maze buri wese agatekereza ko amatunda ari kurya yaturutse mu muruho umeze kuriya. ndashima ababikoze, gusa byihutishwe natwe tugereyo. muri iki gihe se dushobora kuhasura?
nyamuneka ntmuzibagirwe nyakwigendera intwri yacu GISA FRED RWIGEMA, mubyukuri ntawavuga amateka yo kwibohoza atavuze izina rya Rwigema. byaba na byiza mushyizemo ateka ye YOSE KUJIRANGO abana bazavuka bazamenye uwawariwe
koko nubundi bari batize kuko ayo mateka arakenewe ku banyarwanda ndetse nabanyamahanga, none se kuriya nyibonye ninako yari meze bakiri mwishyamba cyangwa habaye ivugurura?
IYO NZU NI NGOMBWA ARIKO YATINZE KUBAKWA KANDI YATUMYE BANYAGA UBUTAKA N’AMAZU UMUZUNGU WAGUZE URUGANDA RW’ICYAYI. ARIKO NYINE AMATEKA NI NGOMBWA CYANE KO BANAYAGOREKA UKO BASHAKA
Iyonzu irakenewe kuko nimwe yerekana aho twavuye naho tugeze,kugira ngo tutazirara tukaba turara ubu mu mazu meza(Villa) tukibagirwa ko ari imbuto zamajoro,indake,ndetse nokutanga amaraso kwabana babanyarwanda.nukuri Inkotanyi nizogushimwa,Mana nfasha data ntazapfe atarasura iyonzu ngo arebe amateka yamuvanye mubuhunzi aho yatangiriye.
nubundi mbona baratinze kuhashyira iyonzu ndangamurage yurugamba rwo kwibohora.kuko hariya hantu niho hatumye dushobora kugera aho tugeze ubu.
aya mafoto ni makeya rwose mudushyirireho andi rwose cyane cyane ifoto igaragaza iyo ndake y’umusaza. muraba mukoze cyane