Kabutare: Abishyuza agahimbazamusyi (PBF) baributswa ko kadatangwa ku itegeko

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabutare mu Karere ka Huye buributsa abakozi b’ibitaro bishyuza agahimbazamusyi ko gatangwa kabonetse kuko kugahabwa atari itegeko.

Ubuyobozi bw'ibitaro bya Kabutare butangaza ko ikibazo cy'agahimbazamusyi kizakomeza gushakirwa ibisubizo
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabutare butangaza ko ikibazo cy’agahimbazamusyi kizakomeza gushakirwa ibisubizo

Ibyo bitangajwe mu gihe hari abakozi b’ibitaro bishyuza agahimbazamusyi bakanabigaragaza ku mbuga nkoranyambaga bisa nk’aho barenganyijwe, nyamara ibitaro byo bigaragaza ko nta karengane bakorewe kuko guhabwa agahimbazamusyi bikorwa gusa iyo amafaranga ahari.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kabutare, Dr. Bosco Nsabimana, avuga ko muri rusange amasezerano agenga abakozi bo kwa muganga ateganya ko bahabwa umushahara ariko n’ako gahimbazamusyi kakaboneka ariko ngo ntabwo ko ari itegeko, kuko gatangwa amafaranga yabonetse.

Agira ati “Nta byacitse ihari nanjye ako gahimbazamusyi mba ngakeneye na DAF w’ibitaro aba agakeneye ntawe wakwima abakozi agahimbazamusyi kabonetse, kuko kaboneka iyo amafaranga ahari iyo adahari ntabwo kaboneka kandi nta burenganzira umukozi aba yambuwe”.

Avuga ko abitwaza imikorere n’imikoranire y’abakozi bakavuga ko umukozi ushinzwe imari mu bitaro yaba abima agahimbazamusyi ku bushake atari byo, kuko atari we ugena agahimbazamusyi ahubwo gatangwa iyo amafaranga ahari.

Agahimbazamusyi kava he?

Umukozi w’ibitaro bya Kabutare ushinzwe umutungo, Karangwa Fabien, atangaza ko abakozi b’ibitaro baheruka agahimbazamusyi ko mu kwezi kwa Gashyantare 2021 kuko kugeza ubu nta handi amafaranga yava ngo bayahe abakozi.

Karangwa avuga ko muri rusange impamvu abakozi badahabwa agahimbazamusyi ari uko ibitaro biba byinjije umusaruro muke ugererayije n’ibikenewe mu bitaro, ibirarane by’amafaranga yishyurwa n’ikigo cy’ubwiteganyirize (RSSB), abarwayi bavurwa ntibishyure, no kuba hari ibyo abakozi batuzuza ngo umusaruro wiyongere birimo nko kuzuza neza fagitire y’umurwayi.

Asobanura ko iyo abakozi bavura abarwayi bakoze neza inshingano zabo bakamenya kuzuza inyemezabwishyu z’abarwayi no gukurikirana uko abarwayi bazishyura, kandi bigakorwa ku gihe byatuma amafaranga aboneka kuko usanga ahanini ibitaro biba bifitiwe amadeni menshi ku buryo amafaranga aboneka akoreshwa ibindi byihutirwa kurusha agahimbazamusyi.

Agira ati “Umuti ntawundi ni uko abakozi bose bamenya inshingano zabo bagakurikirana neza uburyo bwo gukora inyemezabwishyu z’abarwayi kuko iyo urebye nka miliyoni 45frw twinjiza ku kwezi ugakuramo imiti igura asaga miliyoni 20, tugakuramo imishara igera kuri miliyoni 15frw ntabwo agahimbazamusyi gashobora kuboneka”.

Yongeraho ko umuti w’agahimbazamusyi uri mu biganza by’abakozi igihe bakongera umusaruro nibura ukegera kuri miliyoni 70frw kuko nibura baba bashobora kubona ikinyuranyo cy’amafaranga akenewe ku barwayi no gutanga agahimbazamusyi.

Agira ati “Hari igihe tugira ibirarane bya RSSB ariko n’iyo icyo gihe itakwishyura twaba dufite amafaranga hafi aho yakoreshwa ibindi, kuko ibyo dusohora ni byinshi kubera ibikenerwa mu bitaro. Unarebye uyu munsi n’imiti kuyigura ni ikibazo ku buryo usanga turimo n’amadeni aho tuyigurira”.

Abakozi bavuga iki ku kibazo cya PBF?

Uwitwa Mutijima Christopher avuga ko ikibazo cya PBF kimaze igihe kinini iyo bakoze inama n’ubuyobozi bw’ibitaro babasobanurira uko ibitaro bihagaze n’aho amafaranga aturuka hose, hakaba hashize igihe ngo babasobanurira ko ibitaro bifite amadeni ariko ubundi iyo ahari bayabaha.

Agira ati “Muri aya mezi mu nama nyinshi batubwiyeko ikibazo cy’amafaranga gihari kandi ko igihe azabonekera bazayaduha, ikibazo cyo kirahari ariko gituruka mu nzira nyinshi kuko badusobanurira ko amafaranga tubona ava mu byo twinjije n’inyongera ya MINISANTE, iyo rero yabonetse barayaduha”.

Uwitwa Kasongo Mbuya Seraphine uvura abana, asobanura ko ibya PBF atazi uko bikorwa ariko ibisabwa ngo bayihabwe baba babitanze, akavuga ko atazi impamvu itabonekera igihe ariko ngo mu byo yumva harimo kuba amafaranga yo kubaha adayahari.

Agira ati “Ako gafaranga ni akiyongeraho ngo akazi kagende neza ariko mu kazi kanjye nta kibazo karagenda kuko umushahara wanjye uraboneka buri kwezi. Agahimbazamusyi kabonetse nta kibazo katabonetse ntabwo bituma ntakora akazi kanjye”.

Mu gushaka kumenya niba mu bindi bitaro agahimbazamusyi kabonekera ku gihe, umunyamakuru wa Kigali Today yavuganye n’umwe mu bakorera ku bitaro bya Kabgayi maze amubwira ko baherutse kubona amafaranga y’ukwezi kwa Gashyantare vuba aha, ubwo na bo baberewemo ibirarane by’amezi arindwi.

Asobanura ko iyo kabonetse bagahabwa kaba katabonetse bagakomeza gutegereza kuko kava ku byinjijwe mu bitaro kandi ibitaro bya Kabgayi bikunze guhura n’ikibazo cy’amadeni no kutishyurirwa igihe na RSSB.

Minisiteri y’Ubuzima ishami rishinzwe itangazamakuru n’inozabubanyi ritangaza ko iby’agahimbazamusyi k’abakozi b’ibitaro biri mu bushobozi bw’ibitaro kandi bigengwa n’uturere ibitaro biherereyemo, kandi umuyobozi mukuru w’ibitaro burya aba ari umuvugizi wabyo ku buryo ibyatangajwe n’ibitaro bya Kabutare ari byo byashingirwaho.

Ibitaro bya Kabutare na byo byemeza ko ikibazo cya PBF atari umwihariko wabo gusa kuko kiri mu bitaro byose byo mu Rwanda, ku buryo uwavuga ko Kabutare ari yo yarenganye gusa yaba akabije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hihihihihi!Karangwa Fabiyani DAF gose!!!!!!!Aho akandagiye induru zama zidodora!Mbe wakijijwe Mugabo!!

Alias yanditse ku itariki ya: 15-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka