Kabeza: Ku myanya myinshi yatorerwaga hagaragaye umukandida umwe

Amatora y’inzego z’ibanze mu kagali ka Kabeza mu murenge wa Muhima yaranzwe n’umukandida umwe hafi kuri buri myanya wose yatorewe.

Aya matora yabaye kuri uyu wa 8 Gashyantare 2016, akitabirwa n’abantu benshi yaranzwe n’imirongo miremire inyuma y’abakandida cyane ko habaga hari umukandida umwe kuri buri mwanya.

Aha n'ubwo imirongo ari ibiri umukandida ni umwe(uri ibumoso) ni uko aho guhagarara habaye hagufi.
Aha n’ubwo imirongo ari ibiri umukandida ni umwe(uri ibumoso) ni uko aho guhagarara habaye hagufi.

Umwe mu baturage bari bitabiriye amatora, Muhorakeye Hamida, avuga ko kugira umukandida umwe ku mwanya nta cyo bitwaye bitewe n’ukuntu yitwara.

Yagize ati “kugira ngo umuntu abe kandida "unique" akenshi biba ku bantu bari basanzwe bayobora bakaba baritwaye neza, ku buryo barangije manda abaturage bakibifuza bityo hakabura abahangana na we kubera kwitinya.”

Mbere y'amatora, abayakuriye babanje kurahirira kuzuza inshingano zabo.
Mbere y’amatora, abayakuriye babanje kurahirira kuzuza inshingano zabo.

Akomeza avuga ko ibikorwa abayobozi bacyuye igihe bakoze biteza imbere abaturage ari byo bashingiraho babasubiza ku ntebe y’ubuyobozi cyane ko ngo hari abakoze ibikorwa by’indashyikirwa.

Undi muturage na we waje gutora avuga ko kwamamaza umuntu umwe ku mwanya ari byo byiza.

Ati “Kubera ko tuba dutorera imyanya myinshi, tuba tuzi n’abantu bayishoboye bityo tukanga ko hari abatuvangira kugira ngo uwo dushaka abone amajwi ahagije cyane tuba tuzi bamwe mu batuyoboraga batitwaye neza kandi bagishaka gukomeza.”

Umuyobozi w'akagari ka Kabeza, Mudahogora Shadia, avuga ko abaturage ari bo bitorera abo bashaka.
Umuyobozi w’akagari ka Kabeza, Mudahogora Shadia, avuga ko abaturage ari bo bitorera abo bashaka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza, Mudahogora Shadia, avuga ko amatora arimo abakandida benshi ari yo meza, gusa ngo igikurikizwa ni icyo abaturage bashatse.

Ati “Ahenshi batoye abayobozi bari basanganywe kuko ubwabo bivugira ko babayoboraga neza bityo ngo kubahindura nta cyo babanenga kigaragara atari byiza.”

Akagari ka Kabeza ko mu murenge wa Muhima kagizwe n’imidugudu irindwi, yose ikaba yari yahuriye kuri site y’itora yo ku kigo cy’amashuri cya APACOPE.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka