Kabatwa: Abaturage bavuga ko batifuza guhindura umutoza w’ikipe itsinda
Abatuye mu murenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu, batangaza ko bagendeye ku byo bamaze kugeraho mu iterambere, basanga nta mpamvu yo guhindura umutoza w’ikipe itsinda ahubwo bifuza kumugumana iteka.
Babitangaje itsinda ry’abadepite kuri uyu wa gatatu tariki 22 Nyakanga 2015, ubwo basobanuriraga izi ntumwa za rubanda banditse basaba ko ingingo y’101 y’itegeko nshinga yahinduka bakitorera Perezida Kagame.

Demokarasi Jean Damascène umuturage utuye mu mudugudu wa Kimitoni, akagali ka Myuga mu murenge wa Kabatwa uri mu banditse asaba ko ingingo y’ 101 yahinduka Paul Kagame akagumya kuyobora u Rwanda, agereranya Perezida Kagame n’umutoza w’ikipe itsinda.
Yagize ati “Ubundi ikipe y’umupira iyo ifite umutoza mwiza,nta na rimwe yifuza ko uwo mutoza yayiva iruhande. Rero nk’umunyarwanda ukunda igihugu,numvaga ko Perezida Kagame twagumana igihe cyose akiriho,kuri njye nta mubare wa manda numva nashyiraho.”

Zimwe mu mpamvu agenderaho ashyigikira Perezida Kagame ni uko yahagaritse abacengezi bari baribasiye uwo murenge. Akongeraho ko hari n’ibikorwa by’iterambere byivugira byageze muri uyu murenge kandi utari warigeze nk’amazi meza n’umuriro uri mu mirenge hafi yose.
Aba baturge bishimira umuhanda wa Sahwara-Kabatwa ubahuza na Kaburimbo wakozwe kandi bishimira ko wahesheje agaciro umusaruro w’ibirayi mwinshi uva muri ako gace, bigatuma n’abakene barahawe ijambo, nk’uko umwe mu bakecuru witwa Nyiragasanzwe Yorima yabitangaje.

Ati “Aho mba ni Kagame,kwivuza niwe mbikesha kuko andihira mitiweli n’abana banjye uko ari umunani.”
Ikindi cyatumye bifuza ingingo y’101 yahinduka ngo ni uburyo Perezida Kagame yimitse ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda bose bakabana mu mahoro, mu gihe bavuga ko bagendeye ku mateka ya Kabatwa nta wakekaga ko byashoboka.

Safari Viateur
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Poul Kagame nkatwe abamuzi nibyo yakoze ndabona abanyanda ibyo murimo urukubarondogoza. Njye mbona ntawundi ukwiye kuyobora urwanda bitewe nibyo yakoze
1-Uburinganire mumashuri ibitarabagaho kuzindi leta
2-Iterambere, amahoro, umutekano, amazi meza ubwisungane mukwivuza nimihanda myiza yomubyaro yaciye ruswa yari yaramunze igihugu nibindi ntanu wabirangiza nibyinshiiii!
yagejeje kubanya rwanda
NB: ndi Pastor John-ndagijimana mbarizwa Uganda
ndasabako nanjye nahabwa umwanya nkaza nkavuga kuri H E Poul K muribibihe!
kuko nzi ibyo yakoze
Demukarasi we yavuze ukuri kbs kuko nda muzi kuvakera ibyuwo murenge wa Kabatwa abizi neza niho ya kuriye
ubundi se ibyo bibaho umutoza utsinda, umuyobozi mwiza wamwitesha ngo bigende gute, abanyarwanda tuzi ibyo twahisemo
umutoza utsinda ntawe umuhindura