Kabarore: Bamusenyeye inzu ku manywa y’ihangu bamuziza amarozi
Niyigira Theogene utuye Mu Karere ka Gatsibo Umurenge wa Kabarore, yasenyewe inzu n’abaturanyi be bamushinja kuba umurozi ruharwa. Tariki 03/10/2013 bamenagura ibirahure by’inzu ye nini bakuramo amadirishya n’urugi banamusenyera igikoni.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Murara Fred, yadutangarije ko uwo muturage yagejeje ikibazo cye ku Murenge avuga ko bamuhohoteye, bakamusenyera inzu, Umukuru w’umudugudu arebera.
Murara yagize ati: “Uyu muturage akimara kutugezaho ikibazo cye twahise dutumaho umukuru w’umudugudu araza kugira ngo turebe uburyo ikibazo twagikemura, twamubajije niba ibyo bamuvuga byaba ari ukuri araduhakanira, ikibazo twakigejeje mu nzego z’umutekano”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa, ngo n’ubwo abaturage bajya bashinjanya amarozi, ngo ni ubwa mbere umuntu ahohotewe bayamuziza. Uyu muturage ngo si amarozi gusa ashinjwa kuko aba baturage banavuga ko ngo yaba anabaterereza amashitani.
Abakoze ibi ubu babaye babafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kabarore, naho nyiri gusenyerwa Ubuyobozi bw’Umurenge bukaba buri kumusabira ubufasha ngo abashe gusubira mu nzu ye.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Abarozi Baratumaze Rwose Dukwiye Itegeko Rihana Abakekwaho Uburozi Bagakorerwa Iperereza Kuko Bari mubatuma Urwanda Rudatera Imbere Umuturage Ahora Aroga Amafaranga Akayamari Mubavuzi Bagihanga Mudufashe.
Uwiteka agucire urubanza.
ihangane kandi wibaze impavu ari wowe byokorewe!