Kabarondo: Indwara yadutse mu ishuri rya Don Bosco iteye abanyeshuri inkeke

Abanyeshuri bagera kuri batandatu bo mu ishuri ryisumbuye rya Don Bosco ry’i Kabarondo bamaze gufatwa n’indwara yayoberanye. Abo banyeshuri bafashwe n’iyo ndwara bagaragaza ibimenyetso bimeze nk’ihungabana bikajyana no kugaragaza imyitwarire idasanzwe.

Bamwe mu bagiye babona uko abo banyeshuri bafatwa bagereranya iyo ndwara n’amadayimoni. Mu mpera z’icyumweru gishize, ubuyobozi bw’ishuri bwahamagaye ababyeyi b’abana bagaragaje ibyo bimenyetso kugira ngo baze batware abana ba bo mu ngo.

Umuyobozi w’ishuri rya Don Bosco, Semutwa Aloyz, nta kintu ashaka gutangaza kuri iki kibazo kuko yirukanye umunyamakuru wari ugiye kureba uko ikibazo kimeze ntiyemera no kumuvugisha.

Umwe mu banyeshuri b’iryo shuri utashatse ko amazina ye avuga ko hari umwana w’umukobwa wiga muri iryo shuri yazanye amata mu kigo aha bagenzi be uko ari batandatu bose ngo bahita batangira kugaragaza ibimenyetso bimeze nk’iby’ihungabana, ndetse bakanavugishwa cyane mu ndimi zitumvikana.

Bamwe mu babyeyi b’abana bafashwe n’iyo ndwara bavuga ko abana ba bo bashobora kuba baratererejwe amadayimoni nubwo umuyobozi w’ishuri we atabikozwa.

Abanyeshuri bo muri Don Bosco bavuga ko bahangayikishijwe cyane n’icyo kibazo kuko umuyobozi w’ishuri yohereje abana barwaye iwabo ariko uwabateye ubwo burwayi we agasigara mu kigo.

“Byanze bikunze bishobora kuba ari ibirozi yabahaye kandi natwe buriya wabona azaduha niyo mpamvu dufite ubwoba” uko niko uwo munyeshuri utashatse ko izina rye ritangazwa yabivuze.

Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, inzego z’ubuyobozi mu murenge wa Kabarondo aho iryo shuri riherereye bwari butaramenya icyo kibazo nk’uko umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uwo murenge, Mukansanga Veronique yabivuze.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twasabaga uwo wundi bamwirukane

Alias yanditse ku itariki ya: 18-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka