Kabarondo: Amagare ntabujijwe kugenda muri kaburimbo, kereka guparika bashaka ibiraka

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza buravuga ko abaturage bajya guhaha cyangwa abajyana ibicuruzwa mu isoko bakoresheje amagare, batabujijwe kunyura muri kaburimbo, ko ahubwo ikibujijwe ari abanyonzi bahgarara bategereje ababaha ibiraka.

Ubuyobozi buratangaza ibi, mu gihe hari abaturage bavuga ko babujijwe kugenda ku magare muri kaburimbo baba bagiye guhaha cyangwa kugurisha imyaka ku isoko.

Umuturage utifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye Kigali Today ko hashize hafi ibyumweru bibiri nta muntu wemerewe kugeza igare muri kaburimbo, hatitawe ku cyo agiye gukora ku isoko cyangwa ahandi bahahira.

Ati “Jye mfite umwana mukuru ntuma, ejo kuwa kane natumye umwana ibiryo by’inkoko, ageze ku muhanda bamubuza kugenda ngo nanyure mu muhanda w’igitaka. Kubona umuntu afite ibitoki ku igare arwana n’icyondo ni ikibazo gikomeye”.

Uyu muturage avuga ko batarwanya ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, ariko nanone aho kwirukana amagare mu muhanda wa kaburimbo bakwiye kubigisha uko bagendamo bahanye intera no kubabuza kugenda badafite icyo bajya gukora.

Agira ati “Igikenewe ni uko wababwira uti nimugende mwubahiriza intera yagenwe mwirinde, igikenewe ni uko babwira abantu niba ntacyo bakora bakareka kugera ku mihanda bakaguma mu ngo zabo”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, avuga ko icyemezo cyo kubuza amagare mu muhanda wa kaburimbo cyabayeho ariko ku banyonzi, kuko byagaragaraga ko batubahirije amabwiriza.

Nyuma ariko ngo aba banyonzi bari barambuwe amagare yabo basabye imbabazi barayasubizwa.

Kuba hari umuturage waba waragiye guhaha afite igare cyangwa ufite imyaka ajya kugurisha ku isoko akabuzwa kunyura muri kaburimbo ngo uwaba yaramubujije ni uwumvise nabi amabwiriza.

Kuri ubu ariko ngo amagare y’abajya guhaha cyangwa kugurisha imyaka yabo mu isoko aragenda ndetse n’umunyonzi watumwe ntabujijwe guheka umutwaro w’umwiyambaje, ikibi ni uguparika ashakisha umuha ikiraka.

Ati “Mu minsi ishize babikoraga ariko twababwiye ngo nibareke abantu, n’ubungubu ni uko udahari ariko wareba, unyuze muri uyu muhanda uva Kayonza ugera ku isoko amagare aragenda ni jye winyuriyemo ndababwira.

Apfa kuba agiye guhaha kuko hari abazaga nk’abanyonzi agaparika, abo twarababuzaga, naho ahandi nta kibazo n’umunyonzi apfa kuba afite akazigo aremerewe ikibi ni ukujya guparika”.

Icyemezo cyo kubuza amagare kugera mu muhanda wa kaburimbo ngo gishobora kuba gikomoka ku banyonzi kuko mbere bari baranze gushyira mu bikorwa amabwiriza ajyanye no kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, kuko ngo bazaga bagaparika amagare yabo bagategereza abagenzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka