Kabare: Ingunguru batekamo kanyanga yaturikanye umuntu arapfa abandi barakomereka
Mukambarushimana Esther wo mu mudugudu wa Bara, Akagari ka Rubimba mu Murenge wa Kabare wo mu Karere ka Kayonza yaturikanywe n’ingunguru yari atekeyemo kanyanga kuri uyu wa 22 Gashyantare 2015 ahita apfa.
Mukambarushimana ngo yaturikanywe n’iyo ngunguru ubwo yari atetse kanyanga iwe mu rugo iramutwika anacika ukuguru ahita apfa.
Ngo hari n’abandi bagabo babiri bamufashaga guteka iyo kanyanga ndetse n’umwana w’imyaka itatu w’uwo mugore bakomeretse bikomeye, kuri ubu barwariye ku Kigo Nderabuzima cya Cyarubare.
Umugabo wa Mukambarushimana witwa Bikorimana Erneste yahise atoroka, inzego z’umutekano zikaba zikimushakisha.
Nkundimana Isdori , umwe mu baturage batuye mu gace kabereyemo iyo mpanuka, avuga ko biteye agahinda kubona umuntu apfa azize guteka kanyanga kandi inzego z’umutekano zidasiba kubereka ububi bwayo.
Umuvugizi wa Polisi Wungirije mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, avuga ko bibabaje kuba abaturage bakomeza kubwirwa ububi bwo gukora no gukoresha ibiyobyabwenge ariko ntibumve kugeza n’aho bitwara ubuzima bw’abantu nk’uko byagendekeye uwo mugore witabye Imana.
Kayigi yavuze ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ritera igihombo gikomeye ku gihugu mu buryo butandukanye, cyane cyane mu bukungu no gutwara ubuzima bw’abantu.
Uyu muvugizi wa polisi yanenze bikomeye abaturage baba bazi ahakorerwa ibikorwa bitemewe nko guteka kanyanga ariko ntibabigaragarize inzego z’umutekano kugeza n’aho bitwara ubuzima bw’abaturage.
Yongeraho ko buri muturage akwiye kuba ijisho rya mugenzi we yirinda kurebera ibikorwa ibyo ari byo byose bishobora guhungabanya umutekano, kuko uretse kuba nyir’uguteka kanyanga yapfuye abaturanyi be na bo bagiye gusigarana umutwara wo kwita kuri abo bagabo bakomerekeye muri iyo mpanuka n’uwo mwana kuko se yatorotse.
Ikiyobyabwenge cya Kanyanga gikunze gutekerwa mu mirenge inyuranye y’akarere ka Kayonza n’ubwo ubuyobozi bw’ako karere bufatanyije n’inzego z’umutekano badasiba gukangurira abaturage kubireka.
Kanyanga ni inzoga kugeza ubu mu Rwanda ifatwa nk’ikiyobyabwenge, uwafashwe ayinywa, ayikora cyangwa ayicuruzwa bakaba bahanwa n’amategeko ahana abakoresha ibiyobyabwenge muri rusange.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Nabayobozi babigiramo uruhare nonese nukuvuga ko umuyobozi wumudugudu aba abiyobewe kimwe nuwo akagari ukageza kumurenge? Yewe nzaba ndeba da
Ikibazo gikunze kugaragara muri iyo mirenge yo mu karere ka Kayonza iyo utanze amakuru umutekano wa nyiri kuyatanga urahubangana yewe byaba ngombwa bakanakwica ubwo rero ugahitamo kwicecekera.
Abo nanashoramari bagamije inyungu zabo bwite.
Ko FPR yatsinze intambara nyinshi kandi zikomeye cyane, iyi ntambara ya kanyanga izayirwana koko iyisinde?
Arikose kuki? Ibyo binyagwa byibiyobyabwenge aho kubireka ahubwo birushaho kwiyongera? Ahaaaa ndumva bitazoroha kwigisha nuguhozaho.