KT Radio ya Kigali Today Ltd mu minsi mike izumvikanira kuri FM

Nyuma y’imyaka irenga ibiri inzu y’itangazamkuru Kigali Today Ltd itangariza amakuru ku mbuga za internet, kuri ubu iri mu myiteguro yo gutangiza radio izajya yumvikanira ku murongo wa FM hirya no hino mu gihugu.

Iyo radiyo yitwa “KT Radio” isanzwe yumvikanira ku murongo wa internet izatangira kumvikana mu kwezi gutaha kwa Gashyantare; nk’uko biangazwa n’umuyobozi wa Kigali Today Ltd, Jean Charles Kanamugire.

Ati: “Ibikoresho bikenewe ndetse n’abakozi bazakora kuri iyo radio barahari, igisigaye ni ugukora installation ya studio ndetse no ku minara ku buryo mu gihe kitarenze ukwezi kumwe radio iraba yumvikana kuri FM”.

Umuyobozi wa Kigali Today yongeraho ko mu ntangiriro KT Radio izaba yumvikanira muri Kigali no mu nkengero zayo hifashishijwe umunara wa Rebero, ariko nyuma y’igerageza iyi iradio izumvikana mu gihugu hose ndetse no mu bihugu byegereye u Rwanda hifashishijwe iminara ya Huye na Nyarupfubire.

Umuyobozi wa Kigali Today Ltd, Jean Charles Kanamugire.
Umuyobozi wa Kigali Today Ltd, Jean Charles Kanamugire.

Umuyobozi wa KT Radio, Prosper Bitembeka, atangaza ko iyi radio izaba ifite umwihariko ugereranije n’andi maradiyo asanzwe akorera mu Rwanda kuko izaha umwanya munini amakuru kandi akazibanda ku bibera mu Rwanda.

Ati: “Nibura buri masaha abiri hazajya hatambuka amakuru kandi avuye mu turere twose tw’igihugu, dore ko izakomeza gukorana n’abanyamakuru ba Kigali Today bari muri buri Karere k’u Rwanda. Ni ukuvuga ko amakuru azajya atambuka inshuro zitari munsi y’umunani ku munsi, ndetse akanasubizwaho mu masaha y’ijoro.”

Prosper Bitembeka akomeza avuga ko amaradio menshi yo mu Rwanda usanga yibanda ku bibera i Kigali gusa, ariko kuba Kigali Today ifite abanyamakuru muri buri Karere k’u Rwanda bizatuma KT Radio izajya ihora ku isonga mu kugaragaraza ibibera muri utwo turere twose aho kwibanda ku bibera mu murwa mukuru gusa.

KT Radio izumvikanira ku murongo wa 96.7 FM ikaba yari isanzwe yumvikanira ku rubuga rwa internet www.ktradio.rw itangaza amakuru yo hirya no hino mu gihugu ndetse n’ibindi biganiro bivuga ku buzima bw’igihugu n’imyidagaduro.

Uretse urubuga www.Kigalitoday.com rusurwa n’abantu bagera kuri 18.000 ku munsi, Kigali Today Ltd ikora ibikorwa by’itangazamakuru bitandukanye birimo guha amakuru imbuga za interineti zigera kuri 40 n’abandi bayakeneye ndetse no gutanga amahugurwa mu itangazamakuru.

Christopher Kivunge

Ibitekerezo   ( 6 )

turabashimye radio tuzarya tuyumvira he?

ali thebest yanditse ku itariki ya: 19-02-2014  →  Musubize

Iyi radiyo izaba ari iya mbere mu makuru yo mu gihugu nk’uko kigalitoday.com imeze kuko mufite abanyamakuru mu turere twose. Dukeneye ko mwazana na TV tukamenya ibyiza bigerwaho mu gihugu cyacu. Big up!!! Muri abambere.

baba yanditse ku itariki ya: 11-01-2014  →  Musubize

Iyi radio izaba ari indashyikirwa pe! tuyitegerezanyije amatsiko menshi.

Alias yanditse ku itariki ya: 10-01-2014  →  Musubize

Tuyihaye ikaze Radio ya KT , kandi twizeye tudashidikanya ko izatubera igisubizo nk;uko urubuga rwabo rwabikemuye..

rugamba yanditse ku itariki ya: 10-01-2014  →  Musubize

Uyu ni umwihariko kuko usanga ama Radio menshi akunda kwibanda ku makuru y’I kigali gusa kandi amenshi aba atari nayo ...ariko mopamya ko KT igiye kugakemura kubasha kutugezaho amakuru bacukumbuye no mu tugari twose..

kajuga yanditse ku itariki ya: 10-01-2014  →  Musubize

Byiza cyane, kuba KT igiye kudushyiriraho na Radio..bizafasha cyane abanyarwanda..

kananga yanditse ku itariki ya: 10-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka