KT Radio izanye ibyo abaturage bifuza mu itangazamakuru

Radio y’ikigo cy’itangazamakuru Kigali Today Ltd yumvikana ku murongo wa 96.7 FM, kuri uyu wa 01/03/2014, iratangira kubagezaho amakuru acukumbuye, ibiganiro byubaka bigaragaza imiberereho y’abaturage mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Iyi Gahunda KT Radio iteganya kugeza ku baturage ihuye n’ibyo abaturage twaganiriye bifuza ku itangazamakuru nk’uko twabitangarijwe n’abaturage bo mu karere ka Nyabihu.

Abamaze igihe bumva iyo radiyo yari iri mu igeragezwa bifuza ko abanyamakuru bayo basanzwe bakorera mu turere twose tw’u Rwanda barushaho kumanuka bagasanga abaturage aho batuye KT Radio ikababera ijwi kandi ikababera ubuvugizi ku cyatuma batera imbere.

Umuyobozi wa KT Radio, Prosper Bitembeka hamwe n'umuyobozi w'ibiganiro, Betty Umutesi.
Umuyobozi wa KT Radio, Prosper Bitembeka hamwe n’umuyobozi w’ibiganiro, Betty Umutesi.

Faustin ukora umurimo w’ubuhinzi avuga ko ubusanzwe bumvaga amaradiyo menshi ariko bakanumva kenshi hari izisoma mu binyamakuru bitandukanye biba byasohoye amakuru, akumva bibanze ku yasohotse ku rubiga www.kigalitoday.com.

Kuri we inkuru y’uko Kigali Today Ltd yanashyizeho radiyo yayo ngo yayakiriye neza kuko agiye kwiyumvira neza amakuru yayo nyirizina, avugwa n’abanyamakuru bayo mu mwimerere wayo, adasomwe gusa n’ibindi bitangazamakuru.

Ikindi kandi ngo nubwo bo bataratera imbere cyane mu buhinzi, KT Radio iramutse igiye ikorana ibiganiro n’abateye imbere mu buhinzi n’abagoronome bakajyira inama abahinzi ku buryo bajya bahinga ibihingwa bitandukanye, byabafasha nk’abahinzi.

Umunyamakuru wa KT Radio ahugura abanyabukorikori ku mukorere ya radiyo n'uburyo bashobora kwamamaza ibyo bakora.
Umunyamakuru wa KT Radio ahugura abanyabukorikori ku mukorere ya radiyo n’uburyo bashobora kwamamaza ibyo bakora.

Gusa ibi bikananyuraho mu masaha ya mu gitondo bwenda guca,bna nimugoroba abantu bagiye kuryama,bkuko ariho hakunze kuboneka akanya. Ikindi yifuza ni amakuru yo hirya no hino kandi acukumbuye yabafasha kumenya uko mu Rwanda no ku isi bihagaze.

Umusore witwa Niyotwagira avuga ko ategereje ibiganiro bivugira abasore ku bijyanye no koroherezwa kwihangira imirimo dore ko igishoro cyabaye ingume ku basora. Barifuza ko radiyo yabakorera ubuvugizi kuri Leta ngo n’urubyiruko rwo mu cyaro rurusheho kwitabwaho akaba ariyo yumva yarushaho kumunezeza.

Ikindi ategereje kuri Kt Radio ni ibiganiro bya Gikristo hatibagiranye n’urubuga rw’imikino.

Umuyobozi wungirije w'ibiganiro (hirya) n'umuyobozi wungirije w'amakuru kuri KT Radio.
Umuyobozi wungirije w’ibiganiro (hirya) n’umuyobozi wungirije w’amakuru kuri KT Radio.

Umwe mu bana biga mu mashuri abanza nawe yazamuye ijwi rye maze avuga ko akeneye cyane Radio yajya ishyiraho ibiganiro by’abana, bibajijura kandi bibashishikariza kwiga bashyizeho umwete.

Umwe mu bajyanama b’ubuzima yadutangarije ko kuri Kt Radio ategerejeho ibiganiro by’ubuzima n’uburezi kuko n’ubundi asanzwe aribyo akunda mu buzima busanzwe. Anavuga ko iyo bumvise ibiganiro nk’ibyo bibafasha, cyane cyane iyo bumva hari abatanga ibitekerezo ku buryo imirimo bakora yo kwita ku baturage yagenda neza.

Ikindi asaba ni uko KT Radio yazajya yumvikana hose kuko hari amaradiyo menshi mu Rwanda atumvikana.

Abanyabukorikori bahuguwe na Kigali Today Ltd ku mikorere y'itangamakuru basuye KT Radio.
Abanyabukorikori bahuguwe na Kigali Today Ltd ku mikorere y’itangamakuru basuye KT Radio.

Uretse umurongo wa 96.7 FM, KT Radio yatangiye ivugiraho, mu minsi iri imbere ikazanavugira ku yindi mirongo kuburyo izabasha kumvikana mu gihugu hose kandi inumvikanira ku murongo wa internet www.ktradio.rw.

Safari Viateur

Ibitekerezo   ( 3 )

Bakunzibakt Redio Mwaramutse?Mbifurijeigitondocyz HAMWENABAKOZIBAKT RDOABANYAMAKURUMURIRUSANG

TUjyinama Bosco yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Ngewendabasabangomugemudushyiriraho umupirawabayedoreturabakundacyane

Damasene yanditse ku itariki ya: 6-05-2017  →  Musubize

nize itange ikosora mu yandi maradiyo kuko usanga ibyo akora byenda kumera , nikora itandukaniro izaba igitsinze

senata yanditse ku itariki ya: 28-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka