KBS yagonze abantu batatu bari kuri ipikipiki barakomereka bikomeye
Bisi ya KBS yagonze abantu batatu bari kuri moto ku mugoroba wa tariki 21/09/2012 mu Kagali ka Taba mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge barakomereka bikomeye.
Iyi mpanuka ya bisi yavaga i Shyorongi yerekeza mu Mujyi wa Kigali, yatewe n’umumotari wari uyiri imbere wakase bitunguranye, umushoferi agerageje kubakwepa biba iby’ubusa, nk’uko byatangajwe na Aminadab Neretsebagabo, umwe mu babonye iyo impanuka iba.
Neretsebagabo yakomeje avuga ko amahirwe y’aba bari kuri moto yabaye umuvuduko mucye bisi yari ifite.
Babiri muri bo bakomeretse bikomeye mu mutwe n’ahandi ku mubiri, harimo uwitwa Bizimana uzwi ku izina rya Rukara wabashije kumenyekana, yari ameze nabi ku buryo ashobora no kwitaba Imana.

Abakomeretse bahise bajyanwe kuvurirwa kwa muganga mu Mujyi wa Kigali.
Abari mu modoka nta wakomeretse uretse bisi ya KBS yangiritseho gato imbere n’ikirahuri cy’imbere kwa shoferi kirameka.
Kuva mu kwezi kwa 06/2012, imodoka za KBS zakoze impanuka zirenga esheshatu mu Ntara y’Amajyaruguru zihitana abantu batandatu abandi barenga icumi barakomereka.

Abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru batangaza ko bahangayikishijwe n’impanuka za hato na hato za KBS zikunda guterwa n’umuvuduko ukabije.
Ubwo twegeraga umwe mu bayobozi ba KBS ngo adutangarije ingamba bafite zo gukumira izo mpanuka za hato na hato yanze kugira icyo adutangariza.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Turabemera Kbs Mukomereze Aho Ni Kwizera Emmy Kugisagara. Musha
nejejwe n;udukuru dushyushye mutugezaho haba ari mu mashumusho no mumajwi.mujye munyaruka mugere no mu northern (musanze).turabakunda!