KBS n’umukozi yaguze muri Horizon Express bameranye nabi

Nyuma y’iminsi mike Kigali Bus Services (KBS) ihagaritse ingendo zayo Kigali-Nyanza, imerewe nabi n’uwahoze ari umukozi wayo witwa Mwitende Eliot mbere wakoreraga Horizon nyuma ikamugura kugira ngo ayikorere.

Mitende Eliot wakoreraga KBS mu mujyi wa Nyanza avuga ko KBS itubahirije amasezerano y’akazi bagiranye.

Me Rumanzi Jean urengera inyungu za Mwitende Eliot avuga ko umukiriya we yavanywe muri kompanyi ya Horizon yakoragamo asezeranwa na KBS kuzahabwa inguzanyo y’imodoka ya Coaster ifite purake 641 RAC, Ivatiri ya Carina, kumwishyurira inguzanyo ya miliyoni eshatu yari afite hakiyongeraho n’umushahara ungana n’amafaranga ibihumbi 300.

Muri ayo masezerano ivatiri yonyine niyo Mwitende Eliot yahawe ibindi bisigaye hashize amezi ane atarabihabwa; nk’uko umwunganizi we mu mategeko abivuga.

Mwitende Eliot kandi ngo yarafashwe arafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko azira guharanira uburengazira bwe bwo gusaba ko amasezerano yubahirizwa.

Ati: “Umukiriya wanjye KBS yamusabye gusubiza ivatiri yamuguze imuvanye muri Horizon Express arabyanga maze nibwo yahise atabwa muri yombi arafungwa”.

Mwitende Eliot umeranye nabi na kompanyi ya KBS bapfa amasezerano y'akazi bagiranye.
Mwitende Eliot umeranye nabi na kompanyi ya KBS bapfa amasezerano y’akazi bagiranye.

Me Rumanzi Jean yemeza ko iminsi ibiri yashize Mwitende Eliot afungiye kuri Station ya Polisi ya Busasamana azira ubusa kuko ibijyanye n’amasezerano bidafungirwa.

Icyo ubuyobozi bwa KBS bubivugaho

Umuyobozi wa KBS, Ngarambe Charles, abajijwe niba hari ukutumvikana hagati yabo na Mwitende Eliot kugeza ubwo bazitabaza inkiko byamutangaje cyane avuga ko ibyo bintu nta kintu yari abiziho.

Icyakora yasobanuye ko uwo Mwitende Eliot amuzi nk’uwahoze ari umukozi we ariko akaba yaratorotse amaze guhemukira kompanyi ya KBS.

Yakomeje asobanura ko ubuyobozi bwa KBS aribwo bufite ikirego kuri Mwitende Eliot ngo kuko yabacitse adatanze ibikoresho byose by’akazi yakoreshaga akiri umukozi wabo mu karere ka Nyanza nyuma y’uko kompanyi ihagaritse kuhakorera ingendo.

Ngarambe Charles asanga kuba Mwitende yaragiye yifunze bimwe mu bikoresho by’akazi yari ashinzwe gucunga ari ikintu azakurikiranwaho naho kuba we avuga ko nawe ari mu nzira zo kurega ngo byaba biri mu burenganzira bwe bwo kwitabaza ubutabera mu gihe cyose bibaye ngombwa.

Yagize ati: “Kuba ubuyobozi bwa KBS bwaregwa ni ibintu bishoboka kuko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko u Rwanda rugenderaho”.

Urukiko rubifitiye ububasha nirwo ruzaregerwa maze rugene ibyo twagombaga Eliot tutamuhaye ndetse ruduheshe ibyo yagombaga nawe kutugarurira ariko ntabiduhe yirengagije ko atakiri umukozi wacu; nk’uko Ngarambe Charles umuyobozi wa KBS yabivuze.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Oya KBS ikora nabi,it’s really sad.Ntigeza abagenzi aho bajya,in fact they don’t give value to Rwandan citzen

Gad yanditse ku itariki ya: 27-06-2014  →  Musubize

Sheja iyo credit niiya HORIZON EXPRESS LTD ntabwo ari iya banque

shema yanditse ku itariki ya: 18-10-2012  →  Musubize

Uyu mugabo niyihangane. Yabonye isha itamba ata n’urwo yari yambaye wenda bamusezeranyije akarusho. Ariko se ubundi iyo umukoresha ahagaritse ibikorwa mu buryo butunguranye abakozi be ntihari icyo amategeko abateganyiriza! Bazabigenze batyo!

aime yanditse ku itariki ya: 17-10-2012  →  Musubize

Kwerekana uruhande ubogamiyeho hejuru y’ibintu utazi imvo n’imvano nabyo si byiza, Eliote ndamuzi ibyo bamuhaye byari bimukwiriye ni umukozi buri wese muri company z’imodoka yakwifuza.

yanditse ku itariki ya: 17-10-2012  →  Musubize

eliot aragaragaye kabisa ibyo bavuga birashoboka ko babimusezera nije ndetse no mu nyandiko ariko nyine ubona isha itamba ugasiga nurwo wari wambaye muri horizon yari umwami ntacyo abuze avuga rikijyana none bamushukishije uduhendabana nawe agirango ageze mu yindi si none ndebera ibimubayeho gusa nyine bibaho gusa nizere ko avanyemo isomo iyo aza kumesa kamwe ubu aba atuje none ndebera rwaserera arimo niyihangane haricyo imana yashakaga kumwereka kandi yarakibonye

karaha yanditse ku itariki ya: 17-10-2012  →  Musubize

Ariko uwo muntu hari ubuhanga ashobora kuba afite bwo gushyira abantu mumodoka za KBS!.

yanditse ku itariki ya: 17-10-2012  →  Musubize

ni urujijo koko, ese umukozi yaba azanye iki muri company kuburyo bamusezeranya biriya Mwitende avuga byose?koko nanjye ndabasabye muzadukurikiranire uru rubanza

matama yanditse ku itariki ya: 17-10-2012  →  Musubize

ko numva bameranye nabi koko! ariko biratangaje kuba eliot yaraguzwe ibintu bingana kuriya reka turebe uko bizagenda

yanditse ku itariki ya: 17-10-2012  →  Musubize

Urujijo.com!none se ko numva bitana ba mwana umunyakuri azaba nde????

Lol yanditse ku itariki ya: 17-10-2012  →  Musubize

Ariko iyi nkuru niyo kwitondera. Uyu mushoferi, iyo wumvise ibyo avuga bamusezeranije, mubyukuri usibye wenda kuba yaba yaraje kuba umu ’actionnaire’ muri KBS, ibyo byo kumuha za COASTER, VOITURE, kugeza naho bamurihira n’inguzanyo ’CREDIT’ ya Bank, ntibisobanutse. Kandi najye simpamya ko hari amasezerano yanditse, amwemerera ibyo bintu. Abantu dukunda imanza, muzadukurikiranire urwo rubanza. Nabonye umunyamakuru asa nushyigikiye uyu mushoferi ko ntamuntu uri hejuru y’amategeko (nibyo) ariko twibuke ko n’abisambo bibaho. kandi ubujura bukoresha amayeri babaho.

Sheja yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka