KARONGI: Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yateye inkunga ya miliyoni 1,6 impfubyi za Jenoside
KARONGI: Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yateye inkunga ya miliyoni 1,6 impfubyi za Jenoside
Iyo nkunga yanafatanyijwe n’igikorwa cy’umuganda wo kubungabunga aho ayo mazu yubatse, ikazabafasha kubasanira amazu bubakiwe n’akarere yari atangiye gusaza, nk’uko byatangajwe na Komiseri Etienne Niyonzima n’itsinda yari ayoboye, kuri uyu wa Gatanu tariki 07/12/2012.
Uru ruzinduko rwari runagamije kuganira n’abo bana kugira ngo babahumurize ko bari kumwe na bo, Niyonzima wari uhagarariye Perezidante wa Komisiyo yatangaje ko n’ubwo iyi komisiyo idashinzwe gutera inkunga ariko basanze ari ngombwa ko bagira icyo bakorera abo bana.
Yagize ati: “Hari abajya bavuga ko komisiyo y’uburenganzira bwa muntu itera inkuga. Komisiyo irengera uburenganzira bwa muntu uwo ari we wese, ntago ivangura. Ariko iki gikorwa yagitekereje kugira ngo ize gufasha aba bana b’abacika cumu kuko amazu yabo yari atangiye kubacika”.

Umwe mu bana bibana mu mudugudu w’i Nyenyeri, René Muhayimana, yashimye iyo nkunga, avuga ko iziye igihe kuko amazu yabo yari amaze gusaza ku buryo amazi yabasangaga mu nzu anyuze mu nkuta.
Muhayimana yasobanuye ko bagikeneye n’ubufasha bwo gukomeza amashuli kugira ngo bazabashe kugera ku rwego rwo kwifasha, nk’uko byagiye bigarukwaho n’ababaganirije barimo uhagarariye IBUKA muri Karongi.
Johnson Rurangwa ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Karongi, by’umwihariko yashimye abana ko kuva mu 1995 hashize amezi macye Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe, baranzwe no kitwara neza kandi nta babyeyi bari bafite.
Ati: “Nta mwana n’umwe wigeze adindira haba mu bitekerezo habo no mu bikorwa. Ababashije kwiga barize, bamwe bararangije, abandi bari mu itorere, ndabishima rero cyane kuko bigaragaza ko tutarera ibuye”.
Ku ruhande rw’umutekano w’abo bana, Lt. Mutimukwe Karenzi wari uhagarariye ushinzwe ingabo mu murenge wa Rubengera, yavuze ko umuteka w’abana n’abaturanyi babo ucunzwe neza.
Gusa asaba ko habaho imbaraga nyinshi mu gufasha abana gutunganya aho baba, kuko iyo abantu badatuye neza na byo bibangamira umutekano wabo.
Umudugudu w’i Nyenyeri ucumbikiye imiryango 29 y’abana bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Baturanye n’indi miryango nayo yari yaje kwifatanya na komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, ubuyobozi bw’umurenge n’akarere ndetse n’ingabo, mu muganda wo gusigasira ubutaka batuyeho.
Uruzinduko rwa Komisiyo y’Igihugu y’Uburengenzira bwa Muntu muri uyu mudugudu, ruje mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza isabukuru ya 64 y’amasezerano mpuzamahanga akumira kandi ahana icyaha cya Jenoside, izaba tariki 09/12/2012.
GASANA Marcellin
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Niyonzima Etienne,aratangaje yabaye databukwe imyaka 7,uwamunani antwalira umugore,abana Inzu namafaranga,arampiga ndahuga... ubu ndishe!Nabuz’umfasha.