KAMU irahamagarira Abanyarwanda kwishyira hamwe kuko babikoze nta cyabananira

Abanyamuryango ba kampani yitwa “KAMU Mutual Plan” bavuga ko abantu bishyize hamwe ntacyo batageraho, bagahamagarira Abanyarwanda kwishyira hamwe bahuza imbaraga.

Babivuze tariki 19 Ukuboza 2015 ubwo bashyikirizaga amafaranga y’imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza [mitiweri] abaturage 70 batishoboye bo mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana.

Umuyobozi wa KAMU ashyikiriza ubuyobozi bw'umudugudu sheki y'amafaranga y'imisanzu ya mituweri y'abatishoboye.
Umuyobozi wa KAMU ashyikiriza ubuyobozi bw’umudugudu sheki y’amafaranga y’imisanzu ya mituweri y’abatishoboye.

KAMU yatangiye mu mwaka wa 2010 ari ikimina kigenda gikura ku buryo muri 2014 cyahindutse kampani ikora ibijyanye n’ubwiteganyirize no kwizigama.

Abanyamuryango bayo bavuga ko iyo batishyira hamwe batari kugera kuri icyo gikorwa, ariko bakanavuga ko kwishyira hamwe ubwabyo bidahagije mu gihe abantu badafite icyerekezo cy’aho bashaka kugana, nk’uko Umuyobozi wayo Ntibitura Jean d’Amour abivuga.

Ati “Kwishyira hamwe bisaba ko abantu bagira intego n’icyerekezo, bakagira indangagaciro zibafasha kugera kuri cya cyerekezo.

Bisaba kubaka inzego kuko ikibazo abantu bishyize hamwe bakunze guhura na cyo ari ukutubaka inzego, ugasanga ishyirahamwe ryabo rishingiye ku muntu umwe cyangwa babiri.”

Abaturage KAMU yatangiye imisanzu ya mitiweri bavuga ko bari basanzwe ari abakene ku buryo byabagoraga kuyiyishyurira nk’uko Mukabucyana Ancilla wo mu Kagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Fumbwe abivuga.

Abanyamuryango ba KAMU barahamagarira Abanywarwanda kwishyira hamwe ngo bahuze imbaraga.
Abanyamuryango ba KAMU barahamagarira Abanywarwanda kwishyira hamwe ngo bahuze imbaraga.

Kuba abanyamuryango b’iyo Kampani barishyize hamwe bakamutangira imisanzu ya mitiweri ngo byamuteye ishyari ryiza ku buryo na we agiye gushaka abandi baturage bishyira hamwe nk’uko muri KAMU babitangiye.

Ati “Nari mfite umuryango w’abantu umunani ntashobora kwishyurira mitiweri ariko ubu bose barabishyuriye, sinzongera gutinya kujya kwa muganga. Mbonye nanjye ngiye guhiga abantu twishyira hamwe nanjye ejo hazaza nzagire uwo ntera inkunga.”

KAMU yatangiye umunyamuryango yizigama amafaranga 5000 buri kwezi, ubu umunyamuryango akaba yizigama ibihumbi 23 buri kwezi ku buryo mu kwezi kumwe baba bizigamye miriyoni enye.

Ayo mafaranga ni yo bifashisha muri gahunda zitandukanye kuko ubu bafite umutungo utimukanwa urimo inzu n’ibibanza bibarirwa muri miyoni 40, bikaba ari ubuhamya bukwiye gutanga isomo ku bandi baturage nk’uko Mushimiyimana Dimitrie , umwe mu banyamuryango akaba n’ushinzwe imari muri KAMU, abivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

kwishyurira abakene mituweli ni igikorwa kiza. Mukomereze aho

peter yanditse ku itariki ya: 21-12-2015  →  Musubize

ni koko abishyize hamwe ntakibananira

kalinda yanditse ku itariki ya: 21-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka