“Jye mpitamo kubaho neza uko mbishaka, sinshaka umpimira umwenda utankwiriye” - Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda bigaragazwa n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) n’imwe mu miryango mpuzamahanga, ari byo Abanyarwanda bakwiye kwibonamo, kuruta “ibiharabika igihugu” yagereranyije n’uko umuntu yakwambikwa umwenda utamukwira.
Perezida Kagame yagize ati:”Jye mpitamo kubaho neza uko mbishaka, ibyo kumpimira umwenda wawe utankwira ntabwo mbishaka, abanyarwanda ntabwo dushaka imyenda ituniga cyangwa wambara igahubuka; icyakora niba hari ibidukwiriye twembi, ibyo turabyakira.”

Umukuru w’Igihugu yabivuze mu gusoza Inama ya 11 y’umushyikirano, kuri uyu wa gatandatu tariki 07/12/2013, ikaba yafatiwemo imyanzuro yo “kubeshyuza abagaragaza uko isura y’u Rwanda itari”, nk’uko biri mu mwanzuro wa 24 muri 26 yemeranyijweho.
Perezida Kagame yashimye ikiganiro cyatanzwe na Prof. Shyaka Anastase uyobora ikigo gishinzwe imiyoborere RGB, wavuze ko u Rwanda rufite imyanya myiza muri Afurika, nk’uwa kabiri mu guteza imbere ishoramari, uwa kane mu kugira ruswa nke, uwa gatatu muri Leta zishyira mu bikorwa ibyo ziyemeje, n’uwa mbere mu kugira umutekano w’abaturage usesuye.

RGB ivuga ko ihuza n’abakora izi raporo barimo Bank y’isi, Transparency International, African Global Competitive Index na Gallup, ariko ikanenga “abadashaka kubona ibyiza u Rwanda rugeraho”, barimo imiryango ya Mo Ibrahim, Reporters without Borders, n’indi.
Icyakora ngo ntawukwiye kwirara, nk’uko Prof. Shyaka yabisobanuye, ko igisigaye ari ugushingira kuri ibyo bipimo bihesha u Rwanda isura nziza abantu bagakora cyane, no guharanira ko ibishimwa bitahinduka ibigawa.
Inama y’umushyikirano yahise yanzura ko guhesha isura nziza u Rwanda ngo ari ko kubaka ubunyarwanda nyabwo(nk’uko yari intego y’Umushyikirano w’uyu mwaka). Inama yanzuye ko abaturage bagomba gukomeza “gushishikarizwa kwihesha agaciro, guharanira kwigira no gukomeza gahunda ya Ndi Umunyawarwanda.”
Mu myanzuro y’inama y’umushyikirano kandi harimo gusaba abanyarwanda, baba abari mu gihugu cyangwa baba mu mahanga, gushora imari mu gihugu cyabo, kugura imigabane, kwishakira imirimo, kwitabira kuzigama no kurondereza (nko kudakoresha ubukwe buhenze), guhana abanyereza imisoro n’umutungo wa Leta, ubukorerabushake, kwitabira gusora ari benshi, gukora amasaha menshi no kubyaza umusaruro mwinshi umuganda.
Inama ya 11 y’umushykirano yitabiriwe n’abanyarwanda b’ingeri zinyuranye, bavuye hirya no hino mu gihugu no mu mahanga, ndetse n’abanyamahanga bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda. Hakoreshejwe ikoranabunga rya video conference ryafashije urubyiruko rwari hirya no hino mu Ntara z’igihugu, kuvugana imbonankubone n’abari mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
twamaganye amahanga ashaka kutorebera no kutuvugira uibyo tutavuze, aha byumvikane neza ko atari ukuyikura ho kuko hano ku isi ibintu byose ni magirirane.niyo mpamvu turajwe ishinga no gukora cyane bityo tukanyomoza ibyo bavuga.
tureba umuyobozi mwiza se, NYAKUBAHWA PEREZIDA , twakonye tukubabaye rwose niyo mpamvu tutazagutenguha mu gusyira mu bikorwa ibyo mutubwira.
MBABAZWA CYANE NIMISORO DUTANGA IGAHORA INYEREZWA UMWAKA KUWUNDI NTIBIKURICYIRANWE UTASOZE ARAHANWA UWAYARIYE AKANGERERWA NUMUSHAHARA
njye mpitamo kubaho uko nshaka sinshaka umpitiramo umwenda utankwira, Perezida wacu...iki nicyo gituma mukunda cyane azi guhita kandi yahitiye mo abanyarwanda neza...