Juba: Ingabo z’igihugu bashoje icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ingabo z’u Rwanda (RDF) ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Amajyepfo (UNMISS) bitabiriye umuhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi. Uwo muhango wabereye ahakambitse ingabo z’u Rwanda mu mujyi wa Juba kuwa 13 Mata 2013.

Nyuma yo gufata umunota bacecetse bibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Col David Ngarambe uyoboye Ingabo z’u Rwanda ziri muri UNMISS yasabye abari bitabiriye uwo muhango gukora cyane kugira ngo barandure burundu icyateye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Col David NGARAMBE ageza ijambo ku bari bitabiriye uyu muhango.
Col David NGARAMBE ageza ijambo ku bari bitabiriye uyu muhango.

Yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yari yarateguwe n’Abanyarwanda ikorerwa Abanyarwanda ndetse inahagarikwa n’Abanyarwanda ubwabo.

Yagize ati “Jenoside ikorwa bamwe muri twe bari bato abandi ntibari mu Rwanda abandi murit we barabibonye abandi muri twe barayihagaritse, ni ngombwa ko dukomeza gukoresha imbaraga n’umurava duhashya burundu ibyayiteye kugira ngo tuzasigire umurage mwiza abazadukomokaho”.

Abayobozi bubahiriza indirimbo yubahiriza igihugu.
Abayobozi bubahiriza indirimbo yubahiriza igihugu.

Uyu muyobozi yashimiye kandi Abanyarwanda baba muri Sudani y’amajyepfo n’abasirikare b’u Rwanda bahakorera uburyo bateguye neza kandi bakitabira icyumeru cy’icyunamo hibukwa ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aba Ofisiye n'abasirikare bakurikirana n'ubwitonzi ijambo ry'Umugaba w'ikirenga w'ingabo z'u Rwanda, H.E Paul KAGAME.
Aba Ofisiye n’abasirikare bakurikirana n’ubwitonzi ijambo ry’Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, H.E Paul KAGAME.

Uyu muhango washojwe no gukurikira ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagejeje ku Banyarwanda kuwa 07 Mata ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo.

Kigali Today

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka