Juba: Abanyarwanda bigishije abanyamahanga kwita ku isuku no kubungabunga ibidukikije
Abanyarwanda bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu mujyi wa Juba muri Sudani y’Epfo taliki 08/06/2013 bifatanyije n’abasirikare ba Sudani mu bikorwa by’umuganda wo kurwanya umwanda no kurinda ibidukikije.

Umuyobozi bw’ingabo za Sudani ziri mu mujyi wa Juba, Col Dr. Arkangela, ashimira ibikorwa ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa zifasha igihugu cyabo no kwigisha abaturage kugira imibereho myiza.

Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda ziri i Juba, Col DB Ngarambe, avuga ko yishimira uburyo Abanyajuba babafata, abasaba gukomeza gufata Abanyarwanda nk’inshuti zabo no kwita ku bikorwa bibateza imbere kandi bibazanira imibereho myiza.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mukomereze aho urwanda muruheshe agaciro.