Jomba: Bafata Perezida Kagame nka mwenenyina wa Yezu kubera ibikorwa bye
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Jomba mu karere ka Nyabihu, bavuga bafata Perezida Kagame nka murumuna wa Yezu kubera ibikorwa byiza yakoze, bakamusaba ko yakomeza kubayobora ntabangamirwe n’umubare wa manda.
Nahimana Jean Damascène umuturage wo mu kagari ka Gisizi, umudugudu wa Gahanga umurenge wa Jomba, avuga ko bitewe n’ubwenge n’ibikorwa bya Perezida Kagame amufata nka mwenenyina wa Yezu.

Agira ati “Umusaza wacu Nyakubahwa Paul Kagame ni mwenenyina wa Yezu. Simvuga ko ari Yezu, kuko ubwenge bwe ntago bwaturutse i Burayi ahubwo ubwenge bwe ni ubuva mu ijuru.Cyane ko nta butegetsi butava ku Mana. Tureke guhagarara ku bwenge bwavuye i Burayi ahubwo duhagarare ku bwenge bwavuye mu ijuru.”
Yongeraho ko impamvu avuga ko afite ubwenge bwinshi, ngo yashyizeho itorero ritandukanye n’andi matorero abaho. Itorero rikemura ibibazo by’Abanyarwanda. Agira ati “Sinigeze mbona aho umuntu ahembwa yicaye.”

Yongeraho ko kuri ubu abasaza n’abakecuru bahembwa badakora nta handi byabayeho. Akomeza avuga ko nta muntu wamushyizeho agahato ngo avuge ibyo,kuko ngo afite impamvu zikomeye zituma ashimira Perezida Kagame, zirimo no kubaha umutekano.Kuri ubu bakaba barya bakaryama nta kibazo kubera umutekano.
Mu magambo ye yakomeje agira ari “Nagira ngo nsabe ko yayobora nk’uko ingoma ya Yezu itazahanguka,n’iye ntizahaguke kuko ari mwenenyina wa Yezu. Mumuhe amashyi.”

Umukecuru Kamanyana Elisabeth avuga ko Imana na Kagame bamugiriye ubuntu,ari nayo mpamvu ngo ubu yambaye “Sohoka batangare” (asobanura imyenda avuga ko itangaje yari yambaye).
Yongeraho ko imibereho myiza afite ahanini ayikesha ubuyobozi bwiza. Ati “yashubije ubuzima Abanyarwanda babwamburwaga,ahagarika Jenocsde.”

Yongeraho ko ngo Paul Kagame yacyuye impunzi,yakira izo mu Burundi, arazubakira, arazivuza. Akomeza avuga ko ngo yazanye Leta ya bose,ariyo Leta y’ubumwe. Kuri we ngo asanga Perezida Kagame yatorwa akayobora ubuziraherezo,kugeza ubwo azavuga ko ananiwe.
Abaturage bitabiriye igikorwa cyo kugaragaza impamvu basabye ko ingingo y’101 mu itegeko nshinga yahinduka muri uyu murenge bageraga ku 3.200.
Depite Uwayisenga Yvonne na mugenzi we Uwamama Marie Claire, bavuze ko ibyifuzo by’abaturage bazabisohoza nk’uko babibatumye.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ntawundi dushaka ko atuyobora uretse Paul Kagame