Joel Mutabazi yabwiye urukiko ko atakwibonera umwunganira, urubanza rurasubikwa
Urubanza ruregwamo Lt. Joel Mutabazi wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda RDF, ari hamwe n’abo baregwa ibyaha birimo kugambanira igihugu no kurema umutwe w’abagizi ba nabi, rwasubitswe kubera ko uregwa ngo atarabona umwunganira mu mategeko, rukaba ruzasubukurwa ku itariki ya 25/11/2013, ubwo Mutabazi agomba kuba yashatse umwunganira mu mategeko.
Kuri uyu wa gatatu tariki 13/11/2013, Urukiko rwa gisirikare rw’i Nyamirambo rwumvise imyirondoro y’abaregwa 15 barimo Lt Mutabazi, rwifuza no kumenya niba biteguye kuburana. Lt Mutabazi yarumenyesheje ko atiteguye kuburana kubera ko ngo nta muntu afite wo kumwunganira mu mategeko, ndetse ko nta n’ubushobozi afite bwo kumwishyura.
Urukiko rwamusabye kugaragariza gereza afungiwemo mu nyandiko, ko nta bushobozi afite bwo gushaka no kwishyura umwunganira, kugira ngo izamufashe gushaka abavoka bunganira abatishoboye mu nkiko.

Urukiko rwamenyesheje abaregwa barimo abasirikare n’abasivili, muri bo harimo n’abagore bane, ko muri rusange bakekwaho kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kugambanira igihugu, ariko rukaba rwagiye ruvuga umwihariko w’ibyaha kuri buri wese.
Lt Mutabazi anakurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo butemewe, gukwirakwiza impuha no kwangisha abaturage ubutegetsi buriho, iterabwoba, ubwicanyi, kugirira nabi ubutegetsi no gutoroka mu murimo we wa gisirikare.
Mu bibazo byabazwaga hashakwa umwirondoro w’uregwa harimo kumubaza amazina ye n’ay’ababyeyi be, itariki y’amavuko n’aho yavukiye, kumenya uwo bashakanye n’abana afite, aho atuye, icyo atunze, niba yarigeze gukatirwa n’inkiko, niba azi gusoma no kwandika, kandi agatanga nimero za telefone ye niba ayifite.

Lt Mutabazi yavuze ko avuka i Masaka mu karere ka Kicukiro, afite umugore n’abana babibiri; akaba yarahoze mu mutwe w’abasirikare bihariye barinda Umukuru w’igihugu mu Rwanda mbere yo guhungira muri Uganda, aho mu byumweru bibiri bishize yafatiwe akazanwa mu Rwanda.
Lt Mutabazi Joel aregwa hamwe na Karemera Jackson, Mutamba Eugene, Gasengayire Diane, Nshimiyimana Joseph, Twizeyimana Pelagie, Nibishaka Rwisanga Cyprien, Murekeyisoni Dative, Maniraho Balthazar, Nizigiyeho Jean de Dieu, Barangayabo Shadrack, Mahirwe Simon-Pierre, Mutuyimana Marie-Grace na Nimusabe Anselme.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
mubyukuri ningombwa ko bashakirwa ubunganira maze bakaburanisha neza bahamwa nibyaha bakabihanirwa hakurikij’amategeko
Rwose Niba Ntabushozi,bamumushakire. Ariko Nkibaza Niba Atabikorera Nkana. Nyuma Urukiko Narwo Rukore Ibyarwo.
n’abakobwa se?ahaa!
siniyumvisha nagato ukuntu abana b’INTANGARUGERO NKA CYPRIEN NA PELAGIE BAKWIVANGA MU BUKORWA BY’URUGOMO NKA BIRIYA! BIRASHOBOKA KO BAFATIWE HAFI YA INCIDENT! WE EXPECT JUSTICE TO BE MADE FOR THEM!