Jeannette Kagame aritabira inama mpuzamahanga ku kurwanya SIDA muri Ethiopia
Kuva ejo tariki ya 04/12/2011, umufasha wa Perezida w’u Rwanda, Jeannette Kagame, yitabiriye inama mpuzamahanga ku kurwanya SIDA ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (ICASA) yatangiye ejo mu mujyi wa Addis Ababa, muri Ethiopia.
Iyo nama izamara iminsi itanu ifite insanganyamatsiko igira iti “Own, Scale-Up and Sustain.” Mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo “Gira, tera imbere birambye”.
Madamu Kagame umwe mu batangije umuryango wo kurwanya SIDA w’abafasha b’abakuru b’ibihugu by’Afurika (OAFLA), aratanga ikiganiro uyu munsi ku mpamvu abafasha b’abakuru b’ibihugu bihaye inshingano zo kurwanya agakoko gatera SIDA.
Inama ya ICASA izakira abantu barenga 10.000 baturutse ku isi hose, barimo abanyasiyansi, abakora mu bijyanye n’ubuzima, abagenerwabikorwa, abantu babana n’uburwayi bwa SIDA, n’abandi bantu bakora mubijyanye na SIDA, igituntu, ndetse na Malaria.
Abitabira iyo nama bazungurana ibitekerezo mu bijyanye n’ibyo Afurika ndetse n’isi muri rusange ikora kugira ngo barwanye SIDA, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, igituntu ndetse na Malaria.
Iyi nama ibaye ku nshuro ya 16 ihuriranye n’imyaka 30 ishize SIDA ivumbuwe ko ari indwara. ICASA niyo nama ikomeye ku kurwanya SIDA ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ibereye muri Afurika.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|