Jeannette Kagame arashishikariza urubyiruko rw’abayobozi kwigira ku barubanjirije

Madame Jeannette KAGAME arashishikariza urubyiruko rw’abayobozi gutera ikirenge mu cy’ababanjirije kugira ngo babyaze umusaruro amahirwe yose bafite.

Yabibasabye kuri uyu wa 09 Mutarama 2015, ubwo hatangizwaga ihuriro ry’urubyiruko rw’abayobozi b’ejo hazaza, ryabereye mu karere ka Bugesera.

Yagize ati “Uyu munsi ndabashishikariza kwigira ku bababanjirije, mutera ikirenge mu cyabo kugira ngo mugere ku mahirwe menshi ahari."

Madame Jeannette aganiriza urubyiruko rw'abayobozi ku miyoborere myiza.
Madame Jeannette aganiriza urubyiruko rw’abayobozi ku miyoborere myiza.

Abwira Abanyarwanda bari bahari yagize ati "Mwebwe nk’abayobozi b’u Rwanda b’ejo hazaza mumenye ko mugomba gukora icyo abaturage babatezeho muhindura imibereho yabo ikarushaho kuba myiza.

Yabibukije ko ingaruka z’imyitwarire yabo zitagarukira gusa kuri bo, ahubwo zigera no ku bandi.

Ati "Iyo uzi neza imyitwarire yawe uko ihagaze, ukamenya n’aho ufite intege nke, bigufasha kumenya uko wakwikosora nk’umuntu. Ibyo bituma urushaho kwigirira icyizere bityo n’abandi bakakikugirira”.

Rev. Dr. Antoine Rutayisire, Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abayobozi mu Rwanda, atanga ikiganiro ku kubaka ubudashyikirwa mu miyoborere.
Rev. Dr. Antoine Rutayisire, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abayobozi mu Rwanda, atanga ikiganiro ku kubaka ubudashyikirwa mu miyoborere.

Madame Jeannette Kagame yabasabye kandi kuba "bandebereho", baharanira kugira indangagaciro zirimo kurwanya akarengane no kudatinya kugaragaza ukuri.

Ati “Rubyiruko, mumenye ko ari mwe mugize umubare munini w’abaturage murenze kimwe cya kabiri cy’abaturage b’ibihugu byacu, ni yo mpamvu mufite inshingano zikomeye zo guharanira impinduka twifuza. Mumenye ko iyo uhawe inshingano nyinshi na none uba utegerejweho umusaruro."

Ni ihuriro ryateguwe n’Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abayobozi ku bufatanye na Rwanda Leaders Fellowship, yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Kubiba imbuto z’ ubudashyikirwa mu bayobozi bakiri bato”.

Rev. Dr. Antoine Rutayisire, Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abayobozi mu Rwanda, Clarisse Iribagiza Abakunda, washinze umuryango HeHeLabs Limited akaba n'umuyobozi mukuru wawo ; Hon. Tony Nsanganira, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi; Pasiteri Barbara Umuhoza wari uyoboye ibiganira, baganira ku kubiba ubudashyikirwa mu bayobozi bakiri bato.
Rev. Dr. Antoine Rutayisire, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abayobozi mu Rwanda, Clarisse Iribagiza Abakunda, washinze umuryango HeHeLabs Limited akaba n’umuyobozi mukuru wawo ; Hon. Tony Nsanganira, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi; Pasiteri Barbara Umuhoza wari uyoboye ibiganira, baganira ku kubiba ubudashyikirwa mu bayobozi bakiri bato.

Rev. Dr. Rutayisire Antoine, umwe mu bahaye ibiganiro urwo rubyiruko yagarutse ku bijyanye no guharanira kuba umuyobozi w’indahigwa, aho yifashishije umurongo wo muri Bibiliya avuga ko ubuyobozi atari umwanya aba ariho, ahubwo ari ibyo akorera abo ayoboye.

Niwemutoni Denise, umwe mu bitabiriye iyi nama, yavuze ko bayungukiyemo ko umuyobozi agomba gukunda abo ayobora yaba asenga cyangwa adasenga.

Agira ati “Umuyobozi agomba gukunda abo ayobora, ashaka inyungu zabo nta kurobanura. Ibyo bituma agera ku ntego aba yariyemeje”.

Bamwe mu bayobozi bakiri bato bumva impanuro mu kubiba ubudashyikirwa mu bayobozi bakiri bato.
Bamwe mu bayobozi bakiri bato bumva impanuro mu kubiba ubudashyikirwa mu bayobozi bakiri bato.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta n’abikorera basaga 250 bafite inararibonye mu bintu binyuranye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka