Jeannette Kagame arasaba abana b’abakobwa kwigirira icyizere
Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame, arasaba abana b’abakobwa kwigirira icyizere bagatsinda amasomo ya bo neza bakareka kwitinya no guheranwa n’amateka yaranze abana b’abakobwa bari barahejwe mu burezi hakiga abana b’abahungu gusa.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yahaye imbaga y’abaturage bo mu karere ka Kayonza kuri uyu wakane tariki 08/03/2012, ubwo yifatanyaga na bo kwizihiza imunsi mpuzamahanga wahariwe umugore.
Umufasha wa Perezida wa Repubulika yongeyeho ko abana bose bafite ubushobozi bwo kwiga kandi bakamenya ubwenge, ndetse bikaba atari n’igitangaza ko umwana w’umukobwa yaza ku isonga mu gutsinda akarusha n’abahungu nk’uko byagiye bigaragara.
Jeannette Kagame yanashyikirije ibihembo abana b’abakobwa bagiye bitwara neza bagatsinda amashuri abanza n’ayisumbuye. Yasabye abo bana kutirata kuri basaza ba bo, ahubwo ababwira ko ari mu rwego rwo gutera ishyari ryiza n’abandi bana b’abakobwa kugira ngo bige neza kandi batsinde.

Abana b’abakobwa bahawe ibihembo bavuze ko babyishimiye banavuga ko bazakomeza kugira umuhate mu masomo ya bo bakiga neza uko babisabwe n’umufasha wa Perezida wa Repubulika.
Guhemba abana b’abakobwa ngo biri muri gahunda yo kubatera umwete wo kwishakamo ubushobozi, ibi bikaba bijyana n’insanganyamatsiko y’uyu munsi mpuzamahanga wahariwe umugore igira iti “Turusheho kubaka ubushobozi bw’umugore n’umukobwa mu guteza imbere umuryango”.
Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’umugore, Jeannette Kagame yanahembye ba “Malayika murinzi” bagize uruhare mu kurengera ubuzima bw’abana b’imfubyi anaha abana amata.
Umufasha wa Perezida wa Repubulika yasabye abaturage bari bitabiriye uyu munsi gushyigikira no kugangukira umuco wo kuba ba Malayika murinzi.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|